Minisitiri Dr Gashumba yatangaje ko Diabete ikunze kwibasira abarya amavuta menshi

  • admin
  • 12/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba aremeza ko nubwo mu Rwanda umubare w’abarwayi ba Diabete utagera ku icumi ku ijana, ariko hari ingamba zigomba gufatwa mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

Dr Gashumba yavuze ko Diabete ikunze kwibasira abahora bicaye, abadakora siporo n’abarya amavuta menshi.

Minisitiri w’Ubuzima yagize ati “kwirinda ni byo byiza, inyongeramirire ifasha mu kongera imbaraga si umuti twigiramo inama abantu“.

Ibi yabitangaje mu mpera z’icyumweru, ubwo habaga isiganwa ry’amagare ryitabiriwe n’abarwayi ba Diabete barimo abaturuka muri aka Karere no muri Amerika mu rwego rwo kugaragaza ko ubwoko bwa mbere bwa Diabete umuntu ashobora kuburambana.

Aya masiganwa ku magare yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ministre w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yabereye mu muhanda w’i Remera, asorezwa hanze ya Sitade Amahoro.

Gishoma Chrispin umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabete mu Rwanda yatangarije muhabura.rw ko bakora siporo zitandukanye mu rwego rwo gukumira iyi ndwara. Zimwe muri siporo zakozwe mu rwego rwo gukumira Diabete harimo nk’imikino ngororamubiri (athletics), Basketball no gusiganwa ku magare.

Gishoma yagize ati “iyi mikino ni ukugira ngo tugaragaze ko abarwayi ba Diabete bashoboye ntibakomeze guhabwa akato, ufite ubwoko bwa mbere bwa Diabete ashobora kuramba igihe kinini”.

JPEG - 199.3 kb
Gishoma Chrispin umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabete mu Rwanda

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabete mu Rwanda yashimangiye ko iyi ndwara akenshi ijyana n’umubyibuho ukabije.

JPEG - 299.5 kb
Bamwe mu barwayi bitabiriye amasiganwa ku magare

Yanditswe na Bakomere Pascal MUhabura.rw

  • admin
  • 12/03/2018
  • Hashize 6 years