Minisitiri Diane Gashumba yeretse Isi intera u Rwanda rugezeho mu guhangana n’ubwandu
- 31/05/2018
- Hashize 6 years
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yeretse Isi intera u Rwanda rugezeho mu guhangana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida (HIV), kugabanya ubwandu bushya, kuvura abafite ubwandu n’ubushakashatsi kuri icyo cyorezo.
Yabitangarije i Kigali, ejo hashize tariki ya 29 Gicurasi 2018 ubwo u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga ya 12, izamara icyumweru yiga ku bushakashatsi ku cyorezo cya Sida; yahuriyemo abagera kuri 800 baturutse mu bihugu 44 bitandukanye ku Isi, byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho icyorezo cya Sida kiganje kuruta ahandi.
Dr. Gashumba yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guhangana no gukwirakwira kw’agakoko gatera Sida ariko nta we ukwiye kwirara kuko Sida ihari kandi utarandura wese yayirinda.
Ati “Ni inama y’ubushakashatsi, kandi bukorwa n’abakiri bato, b’urubyiruko; ni ishema kuri twe kubona harimo ubushakashatsi bwakozwe n’abana b’Abanyarwanda bakabusangiza abandi ariko tukigira no ku bandi kuko nubwo twateye intambwe ariko hari aho tutaragera.
Kuri iki cyorezo duhagaze neza, mu myaka ishize icya mbere ni uko twabashije guhagarika ubwandu tukaba dufite 3% banduye kuva mu myaka myinshi ishize, batiyongera cyane. Impamvu batiyongera ni uko twagerageje muri gahunda zose dutuma nta bwandu bushya buzamuka, nko muri gahunda ya PMTCT, aho duha imiti umugore utwite kugira ngo abyare umwana muzima”.
Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye ubwandu bushya bwa virusi itera sida butariyongereye mu myaka ishize ari inyigisho, zaba izihabwa urubyiruko no kuba babona hafi serivisi zo kwisuzumisha no kwirinda.
Ati “Kuba serivisi zigendanye no kugabanya ubwandu zitari zonyine mu mavuriro, ziri hamwe n’izindi serivisi nko kuboneza urubyaro, gupima abagore batwite, gukingiza abana, byose byatumye serivisi zigera kuri bose.
Nta bwo turagera ku 100% ariko zimwe mu ntego z’Isi (UNAIDS 90% – 90% – 90%) zo mu 2020 bisobanuye ko 90% bazaba bazi uko bahagaze, 90% bazaba bafata imiti igabanya ubukana naho 90% bazaba bafite ubuzima bwiza batanduza, aho inyinshi twarazirengeje kuko turi hejuru ya 91%, nko mu banduye bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera Sida”.
Umuyobozi Mukuru w’Akanama gashinzwe gutegura inama mpuzamahanga kuri Sida, Dr. Catherine Hankins, yavuze ko bahisemo gukorera iyi nama mu Rwanda ku mpamvu z’uko rwagaragaje impinduka zikomeye mu rwego rw’ubuzima.
Ati “Dusanzwe duhitamo igihugu tugendeye ku byo cyakoze n’icyo abandi bakigiraho. Ku Rwanda, mufite byinshi byo kwereka abandi mu byo guhangana na HIV/Sida, nko kugira uburyo bwo kuvura abantu bose mu bwishingizi, ubuyobozi bwiza, abaturage bumva neza; mufite kandi n’abashakashatsi bakiri bato bafite amahirwe yo kwereka abandi mu nama zikomeye kandi tukabafasha kwishyira hamwe n’abandi bakomeye bityo bikazatuma habaho urungano rw’ejo hazaza rufite ubumenyi kuri HIV/Sida”.
Muri iyi nama izasozwa tariki ya 1 Kamena 2018, hazagaragazwa bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho rifasha abantu kwipima virusi itera sida mu kanya gato, gusangira ibitekerezo n’ubunararibonye ku bihugu bitandukanye mu byo kurwanya no kugabanya ubwandu bwa virusi itera Sida, uko abanduye bafashwa kutanduza abandi no kugaragaza aho ubushakashatsi bw’Abanyarwanda n’abandi ku Isi bugeze mu gushakira umuti urambye icyorezo cya Sida.
Yanditswe na Niyomugabo Albert