Minisitiri Busingye yongeye kwibutsa abakozi ayoboye zimwe mu nshingano zabo

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yibukije abakozi ba Minisiteri ayoboye ko bagomba gukora ibikorwa byihuta kandi bakirinda gutererana abaturage, bityo bahore bacungana n’ibyica amategeko kuko ari yo nzira yo kurinda neza iby’abaturage.

U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko ndetse hacibwa imanza nyinshi zirenganura abantu mu bihe binyuranye. Ni mu gihe kandi n’ibihugu by’amahanga bisa n’ibyamaze kwizera urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda, aho byohereza abantu bakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi kuza kuburanishirizwa mu Rwanda. Gusa Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko umukozi u Rwanda rukeneye ari urambirwa aho igihugu kigeze agaharanira ko kigera kure kurutaho, bityo ngo bakwiriye guharanira ko igihugu kigira amategeko kandi ubutabera bukubahirizwa. Yagize ati “Inshingano zacu ni uguharanira ko dufite igihugu kigendera ku mategeko, ni uguharanira ko turwanya ibyica amategeko.”

Minisitiri Busingye atanga urugero ku bantu banyereza umutungo wa Leta, akavuga ko abakozi ba Minijust bakwiriye kuba bashaka ingamba zo kubibonera umuti ku buryo n’ubitekereza ahita yumva ubukana bwabyo akabireka. Ati “Dushobora kuba dufite ibintu byitwa kunyereza ibya rubanda. Dukwiriye kuba dufite inshingano yo kureba ko dufite amategeko, dufite ingamba ku buryo umuntu ubijyamo amenya ko bifite igiciro gihanitse.” Uretse abanyereza imitungo, Minisitiri Busingye anavuga ko hakwiriye kujyaho ingamba zo guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, icuruzwa ry’abantu, n’ibindi. Anavuga ko amategeko ahari arwanya ingengabitekerezo ya Jenoside akanayihana, bityo ko abazabaho mu bihe bizaza bakwiriye kuzayisanga ari amateka aho kuzaza nabo bahangana n’ibibazo byahozeho mbere na kare.

Busingye avuga ko myinshi mu mirimo ikorwa mu bufatanye bw’inzego zose, byose bigamije guha umuturage uburenganzira bwe, ariko ko Minisiteri ayoboye ishinzwe guhamya neza igihugu kirwanya ibyaha ndetse bikaba inshingano zo kurinda iby’abaturage binyuze mu butabera. Busingye ati “ Ibyo rero kugira ngo bigerweho ni uko buri wese aba yakoze ibyo ashinzwe. Turashaka ko igihugu cyacu gikora kikagaragaza umusaruro, kidatererana abaturage ngo birwaneho. Ibyo rero birasaba ko buri muntu ugikorera aba yiteguye kuba umuntu wihuta kandi w’inyangamugayo, urambirwa aho turi akifuza ko dutera imbere.”

Inama y’iminsi ibiri Minijust yateguye ihuza abakozi bayo bose igamije kureba aho uru rwego rwavuye kuva mu myaka yahise kugeza magingo aya, harebwa ibyagezweho n’ibitaragerwaho, ndetse hagashyirwaho icyerekezo cyabo kizabayobora mu bikorwa byabo mu bihe bizaza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/05/2016
  • Hashize 8 years