Minisitiri Busingye yongeye gusaba abantu bagifite amakuru y’ahakiri imibiri kuyatanga ku neza

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2020
  • Hashize 3 years
Image

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri igera ku 140 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe i Nyamirambo- Kivugiza iheruka kuboneka mu rugo rw’uwitwa Simbizi François.

Imibiri  y’izo nzirakarengane  yabonetse mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yatahuwe mu kwezi kwa Kanama 2020, ikaba yaragejejwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ku ya 14 Ukwakira.

Mu rugo rwatahuwemo ibyobo bajugunywemo hari hatuyemo umugore wa Simbizi waguye muri gereza, ariko hari hashize imyaka 26 yose amakuru yaragizwe ibanga. Abari batuye muri urwo rugo batawe muri yombi ndebtse bemera ko bari bazi ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside iri mu byobo.

Yatahuwe  mu byobo biherereye mu Kagari ka Kivugiza hafi y’isangano ry’umuhanda ahazwi nko ku Ryanyuma i Nyamirambo mu rugo rwa Simbizi François bivugwa ko ari na we wahashyize bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Abaturage bo mu Mudugudu wa Mpamo, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo, bavuga ko Simbizi yari Interahamwe ikomeye kuko yari afite bariyeri haruguru y’iwe, ku muhanda ujya kuri ‘Mont Kigali.’

Iyi bariyeri ngo ni yo yatangiraga Abatutsi bahungaga baturuka mu byahoze ari Segiteri za Nyarugenge ariko cyane cyane mu Kivugiza.

Bivugwa ko mu gihe cya Jenoside mu 1994, Abatutsi benshi bo muri kariya gace bahitagamo guca za Kivugiza kubera ko ari ho batekerezaga ko hari agahenge ugereranyije na Nyabugogo kuko ho hari bariyeri nyinshi kandi zicunzwe n’Interahamwe.

Inzego z’ubugenzacyaha zahise zita muri yombi abantu batandatu bakekwaho kwanga gutanga amakuru yerekeranye n’iyo mibiri yajugunywe muri ibyo byobo. Mu bafashwe harimo umugore wa Simbizi, abana babo, ndetse n’uwigeze kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace.

Mu myaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kuba iyi mibiri itarigeze igaragazwa muri icyo gihe cyose, hari amakuru avuga ko ba nyiri urwo rugo bagendaga batanga ruswa kugira ngo bitamenyekana.

Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri, Minisitiri Busingye yashimiye byimazeyo abagize uruhare mu gikorwa cyo kuyishakisha, kuyitunganya no gutunganya aho inshyingurwa mu cyubahiro.

Yagize ati “Nyuma y’imyaka 26, ubutabera bwaratanzwe, intambwe ikomeye mu bumwe n’ubwiyunge yaratewe kandi igihugu cyacu cyabaye intangarugero mu kwiyubaka, kubera ko ari amahitamo y’Abanyarwanda. Gusa, hari ibigomba gukorwa kugira ngo ubwo butabera bwuzure, kuko igihe cyose uwabuze uwe atari yamushyingura hari ikibazo agendana na cyo”.

Yavuze ko hagomba gukomeza gushyirwa imbaraga mu gukangurira abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa; bikaba umuhigo wa buri wese ufite cyangwa wagira ayo makuru.

Yavuze kandi ko aho bigaragara ko abantu bicecekeye bakimana amakuru, bagomba kujya babibazwa”.

Biravugwa kandi ko uwabaye Umuyobozi mu nzego z’ibanze wafashwe yari azi neza ayo makuru ariko ntayatangaze kuko bahoraga bamuha amafaranga ngo aceceke, ariko ngo byarangiye abiganirije  umuntu, na we ahita atanga amakuru, bimenyekana bityo.

Abubatse hejuru y’imibiri y’abazize Jenoside babizi bari mu bahakana n’abapfobya Jenoside – Busingye


Niyomugabo Albert

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2020
  • Hashize 3 years