Minisitiri Busingye yavuze ko urugendo igihugu cyafashe rwo kubaka ubumwe ruzakomeza nta nkomyi

  • admin
  • 07/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye avuga ko urugendo igihugu cy’u Rwanda cyahisemo rwo kubaka ubumwe ruzakomeza kuranga Abanyarwanda bakaruhererekanya.

Yabivuze kuri uyu uyu wa 07 Mata 2019, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

Ni umugoroba wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka, rwatangiriye ku ngoro y’inteko ishinga amategeko rwerekeza kuri Stade Amahoro.

Mu ijambo ry’ikaze Minisitiri Busingye yagejeje ku bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka, yashimiye abaje gufata Abanyarwanda mu mugongo, cyane cyane abaturutse ku bihugu by’amahanga.

Minisitiri Busingye yavuze ko Abanyarwanda bafite impamvu nyinshi zo kwibuka.

Yavuze ko ari umuco w’Abanyarwanda, kuko no kuva kera uwapfushaga uwe yagiraga umwanya wo kumushyingura no gusurwa, ariko nyuma bigakurikirwa n’imihango yo kwera no kwirabura.

Minisitiri Busingye kandi yagize ati “Mu buryo bwihariye turibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko iyi Jenoside yakozwe n’abaturanyi, basangiye akabisi n’agahiye, bahanye inka n’abageni”.

Yavuze ko u Rwanda rwagize amahirwe Jenoside igahagarikwa n’abana barwo.

Ati “Tuzahora tuzirikana ubwo butwari bwabo”.

Minisitiri Busingye yavuze ko kwibuka amateka asharira abanyarwanda banyuzemo, bikwiye kubafasha kuyigiraho no kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Ati” Twibuka aya mateka yacu mabi kuko ari ngombwa, kandi ngo dufatanye twese kugirango tuyigireho, twubake igihugu kizira amacakubiri ukundi”.

Yasabye Abanyarwanda kwima icyuho uwo ariwe wese uhakana cyangwa upfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Ati “Urugendo igihugu cyacu cyafashe rwo kubaka ubumwe, ruzakomeza nta nkomyi, tugomba kuruhererekanya”.



Umuyobozi wa IBUKA Dr. Jean Pierre Dusingizemungu, nawe watanze ubutumwa muri uyu mugoroba wo kwibuka, yavuze ko imyaka 25 Abanyarwanda bamaze bibuka yabaye urugendo rutoroshye.

Dr. Dusingizemungu yavuze ko n’ubwo inkiko gacaca zatangiwemo amakuru n’ubuhamya byakomerekeje cyane abarokotse, ariko ko zafashije mu kubasha kumenya ahari hakiri imibiri itarashyingurwa ibasha gushyingurwa.

Dusingizemungu yashimiye Leta yashyizeho uburyo bunyuranye bwo gufasha abarokotse Jenoside, harimo kububakira, kubafasha kwiga n’ibindi.

Umuyobozi wa IBUKA kandi yasabye abanyamahanga bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25, kuzafasha mu gusobanurira amahanga uko urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge ruhagaze mu Rwanda.

Yavuze kandi ko IBUKA ihora ibabazwa n’uko hari abagize uruhare muri Jenoside bakidegembya bahakana banapfobya Jenoside, ndetse hakaba n’abagejejwe mu butabera ariko bagafungurwa mu buryo budasobanutse.

Yaboneye gusaba umuyobozi w’urwego rwasigaranye inshingano z’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kuzahindura imikorere yarwo.

Yasabye uyu muyobozi uri no mu bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka ati “Bwana Agius, turakwinginze ngo imikorere y’uru rwego izahinduke”.

Yanasabye ko komisiyo yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ngo izacukumbure uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yazaba yigenga kandi igizwe n’abantu b’inararibonye.

Ati “Gutsikamira ukuri ntibishobora gutanga umutuzo na mba. Iyi komisiyo Perezida Emmanuel Macron yashyizeho, izabe koko igizwe n’impuguke kandi izakore yigenga”.




Soma ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Umuhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsihttp://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/kwibuka25-soma-ijambo-perezida-kagame-yagejeje-ku

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/04/2019
  • Hashize 5 years