Minisitiri Busingye ntiyumva ukuntu umwana wa Minisitiri mu bafungiye ibiyobyabwenge

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ubutabera Mu Rwanda Johnston Busingye aravuga ko ikibazo cy’ibiyobwabwenge kimaze gufata indi ntera aho bitakiri mu rubyiruko rwo mu rwego ruciriritse gusa, hakaba hasabwa ubufatanye ndetse no gukaza amategeko mu rwego rwo kubihashya kuko ngo n’abana b’abayobozi bakuru byabagezeho.

Ibi Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabivugiye mu nama

nyunguranabitekerezo ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko n’isano bifitanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inama yabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko. Mu kiganiro Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yatanze, yavuze ko ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri kuzamuka ku kigero abantu batiyumvisha, aho bamwe bari bazi ko urubyiruko runywa ibiyobyabwenge ari bamwe b’inzerezi bo ku rwego rwo hasi nyamara ngo hari n’abana b’abayobozi bakomeye n’abandi bize bazahajwe na byo. Yagize ati: “Nahoze ndeba ikiganiro kuri televiziyo hari urubyiruko ruri I Wawa rwize rwatangaga ubuhamya, ati nigaga muri Afurika y’Epfo ibiyobyabwenge binkurayo none ubu ni byo binzaye aha, uretse n’ibyo mperutse kujya I Gikondo nsangayo umwana wa Minisitiri, abantu bumva abafata ibiyobyabwenge ari abantu baciritse ariko hari n’abandi basobanutse.”

Minisitiri Busingye asanga ibyaha byo kunywa ibiyobyabwenge no gucuruza abantu bikwiye gushyirwamo ingufu mu kubirwanya cyane cyane mu gukaza amategeko abihana ku buryo nihagaragara uwahanwe abatekerezaga kubyishoramo bazatinya. Yagize ati: “Dukwiye kubirwanya cyane mu mategeko, burya iyo umuntu wakoze icyaha yafashwe haba hari n’abandi nka 39 batafashwe, dukwiye gushyiraho amategeko akanga ba bandi 39 ku buryo batazabikora, tuzaza hano mu Nteko mutugire inama wenda n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bazaze ariko ni ko bigomba kugenda.” Atangiza iyi nama, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite Donatille Mukabalisa yavuze ko ukwiyongera kw’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ahanini biterwa no kudohoka kw’ababyeyi mu miryango akaba ari na yo mpamvu hasabwa ubufatanye bwa buri wese mu rwego rwo kubihashya. Yagize ati “ Ukwiyongera kw’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bikomoka ku kudohoka k’umuryango, dukwiye rero kurera abana bose tutitaye ngo ni abo twabyaye kugira ngo ejo bazavemo abagore n’abagabo babereye u Rwanda.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr. Diane Gashumba yagaragaje ko Minisiteri ayoboye yakoze byinshi mu kurwanya ihohoterwa rikorwa mu ngo aho batangije gahunda yo gukora igenzura mu kumenya impamvu zaba zitera ihohoterwa rikorerwa mu ngo ndetse n’igituma abana bakomeza kwiyongera mu mihanda. Yagize ati: “Twakoze igenzura mu ngo zigera kuri 939 dushaka kureba abigize ba kagarara mu miryango bagahanwa nk’uko amategeko ahana abirenagagije uburenganzira bw’abana.” Nubwo u Rwanda rushyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge hagaragajwe imbogamizi zuko hari ibyo u Rwanda rurwanya ariko ugasanga mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda ho bifatwa nk’ibyemewe. Intara y’Uburasirazuba ni yo iza imbere mu kugaragaramo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ahanini bikaba bituruka ku kuba iyi ntara ihana imbibi n’ibihugu bitatu biturukamo ibiyobyabwenge ku bwinshi.

Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko ifite ingamba zo guhangana n’ibiyibyabwenge ariko ubu harimo kuza ibindi bitari bimenyerewe mu Rwanda nka Heroine na Cocaine.

Kuva mu mwaka wa 2015 kugera mu kwezi kwa Gicurasi 2016, hagaragaye ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigera ku bihumbi 3 na 294, mu gihe hagaragaye ibibazo 74 byerekeranye n’icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibihumbi 5 na 761 byerekeye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Iyi nama ije ikurikira iyari yabaye tariki 10 Ukwakira 2014 ikaba yari yafashe imyanzuro iri mu byiciro bitatu birimo, guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guhana abarikoze no gufasha abakorewe ihoheterwa.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/06/2016
  • Hashize 8 years