Minisitiri Biruta avuga ko umushinga ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere uzazamura imibereho y’abaturage bo muri Gicumbi

  • admin
  • 27/10/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta yijeje abaturage bo mu murenge itandukanye igize akarere ka Gicumbi,ko umushinga w’iterambere ry’icyaro rishingiye ku bukungu butabangamira ibidukikije kandi bw’ihanganira imihindagurikire y’ibihe,uje ari igisubizo kuri bo kuko usibye no guhangana n’ ibiza bikunze kwibasira ubuzima bwabo bazaboneramo n’akazi.

Ibi Minisitiri Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Gicumbi ahanatangirijwe umushinga w’iterambere ry’icyaro rishingiye ku bukungu butabangamira ibidukikije kandi bw’ihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga uzatwara miliyari zirenga mirongo 30 z’amadorari y’amanyamerika uzafasha mu buryo bufatika abaturage ibihumbi 150 ku ikubitiro ukazamara imyaka itandatu .

Byibuze mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi ,ituwe n’abaturage ibihumbi 440,abagera kuri 81% muri bo batunzwe n’ubuhinzi.Imiterere y’aka karere igizwe ahanini n’imisozi ihanamye ,yorohereza amazi gutemba ntankomyi akangiriza abaturage

Serugendo Claude na Ngabowera Daniel bo mu m urenge wa Cyumba baravuga uburyo isuri yibasira imirima yabo kugeza naho yimura abaturage bakajya gutuzwa ahandi .

Serugendo ati“Isuri ituruka ruguru hari igihe iza ari byinshi ikamanur amatarasi twakoze.Hari n’igihe yatwaye umuntu umwe ndetse n’ikindi gihe hano hari huzuye niki cyayi cyose cyabuze.”

Ngabowera nawe Ati”Dore naha abantu bimutsemo kubera impamvu z’iyi Suri.Hano hari hatuye abantu barahimurwa bajya gutuzwa ahandi”.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix ,nawe ashimangira ko ibiza bikunze kwibasira aka karere, arinayo mpamvu yingamba zirambye zigenda zifatwa muguhanga n’ingaruka.Aha aratanga ishusho y’uburyo ibiza byangije mu gihembwe cy’iginga gishize.

Ati”Hegitari zigera ku bihumbi bitanu n’ijana na cumi n’ebyiri (5112 ha ) zarangiritse aho byagize ingaruka ku ngo 516.Twagiye dukorana n’uruganda rwa Mulindi dusha ibisubizo ariko bikaba ari ibisubizo bitarambye“.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta ,avuga ko kubufatanye bw’ikigega gishinzwe imihindagurikire y’ibihe bitanga ikizere cyo guhangana n’ibikibangamiye imihindagurikire y’ibihe ashingiye ku mirimo izibandwaho kandi bikazafasha abaturage batari bake kutagerwaho n’ibiza ari nako bibazamura mu mibereho myiza yabo ya buri munsi .

Ati”Harimo ibikorwa byinshi birimo gukora amaterasi y’indinganire,gutera ibiti bivangwa n’imyaka,gutera amashyamba no kuyavugurura ndetse hari n’igice cyo kwimura abaturage bagera kuri 200 batuye mu manegeka bakazatuzwa mu mudugudu ugezweho Kandi wubatse ku buryo ubasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ikindi tugashaka n’uburyo twafasha abaturage b’aha ndetse n’uruganda rw’icyayi kureba ubundi buryo bakoresha mu guteka cyangwa gutunganya icyayi batangirije amashyamba”.

Minisitiri Biruta avuga ko uyu mushinga uzagirira abaturage akamaro haba mu byerekeranye n’umutungo ndetse n’uko uzakorera mu masambu yabo.

Ati”Aba baturage icyo tubasaba Ni ukumva ko uyu mushinga ari uwabo ni umushinga uzatanga imirimo.Usibye nuko uzaba wubatse ubudahangarwa bw’aka karere mu mihindagurikire y’ikirere,ariko ni n’umushinga uzagirira akamaro abaturage mu buryo bwo kubongerera umutungo wabo Kandi bikorerwe no mu masambu yabo“.

Ingaruka zimihindagurikire y’ibihe zirimo imyuzure ,inkwangu n’ibindi ,byatumye mu mwaka ushize wonyine abantu barenga 250 barabuze ubuzima bitewe n’ibiza,amezi icyenda gusa yuyu mwaka kandi urwanda rwatakaze miliyoni 230 z’amadorari y’amerika ,bityo burimwaka hafi toni miliyoni 15 z’ubutaka zitwarwa n’isuri ,arizo zagatunze abaturage barenga ibihumbi 40 mu mwaka ,bisobarura impamvu nyamukuru mugukora ibishoboka mu guhangana nizi ngaruka ,kuburyo mu cyererekezo 2050 u Rwanda rwihaye rugamije kugira ubukungu butangiza ibidukikije.Kugirango bigerweho Abaturage bagahabwa ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurire y’ibihe cyane kwita ku cyogogo cya Muvumba .

JPEG - 150.9 kb
Minisitiri Biruta na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vienney bari mu gikorwa cyo gutera ibiti ku misozi ihanamye ikunze gutuma isuri imanukira mu mirima y’abaturage
JPEG - 130.4 kb
Abaturage bifatanyije n’abayobozi mu gikorwa cyo gutera ibiti
JPEG - 88.9 kb
Serugendo Claude Umuturage utuye muri Cyumba yateye ibiti
JPEG - 60.1 kb
Iyi ni imirima yangizwa n’amazi ava ku misozi
JPEG - 133.6 kb
Minisitiri w’ibidukikije Dr Vincent Biruta (uwa Gatatu iburyo wambaye ikote ry’ubururu) ari kumwe n’abandi bayobozi baje gutera ibiti

Mukeshimana Alice /MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/10/2019
  • Hashize 5 years