Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda yo gutanga Imiti igabanya Ubukana bwa SIDA kuri buri wese
- 30/06/2016
- Hashize 8 years
Abantu ibihumbi 17 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA batari bemerewe gufata imiti igabanya ubukana kuri ubu bakomorewe nyuma y’uko Miniisteri y’ubuzima itangije gahunda ya ‘Treat All’ igamije gutangiza ako kanya imiti uwo ari we wese upimwe bagasanga afite agakoko gatera SIDA.
Ubusanzwe uwamaraga gupimwa bagasanga yaranduye, yategerezaga ko umubare w’abasirikare be ugabanuka ukagera kuri 500 kugirango yemererwe gutangizwa imiti igabanya ubukana. Ministeri y’ubuzima ivuga ko uburyo bwari busanzwe bwatumaga hari abatangizwa imiti baramaze kugerwaho n’indwara z’ibyuririzi, ndetse bamwe bagapfa batarayitangizwa, kandi ngo byagiraga uruhare mu kongera ubwandu bushya. Umuhango wo gutangiza ubwo buryo bushya wabaye kuri uyu wa Kane ku cyicaro cya Minisiteri y’ubuzima.
Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Ruggles yagarutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye mu kurwanya Sida n’izindi ndwara karande avuga ko gahunda ya Treat All izagabanya ubwandu bushya. Ati “ Uyu ni umwanya wa buri munyarwanda kwipimisha akamenya uko ahagaze, uwanduye agafata imiti ako kanya atazahajwe na HIV cyangwa ngo imuhitane.” Yakomeje agira ati “ Ni umusingi wo kugabanya ubwandu bushya ndetse n’impfu zikomoka ku bwandu.” Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho yasabye Abanyarwanda kutabona ubu buryo nk’umwanya wo kwiyandarika kuko imiti igabanya ubukana bwa HIV n’ibindi bihenda cyane. Yavuze ko icy’ingenzi ari ukwifata, uwo binaniye agakoresha agakingirizo, uwanduye akirinda kwanduza abandi.
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abantu ibihumbi 210 babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA. Ku munsi w’ejo ibitaro, ibigo nderabuzima, n’abafatanyabikorwa mu kurwanya Sida bemerewe gutangira kubahiriza ayo mabwiriza yo gupima umuntu bamusangana ubwandu agahita atangizwa imiti. Ingengo y’imari yagendaga muri ibi bikorwa yariyongereye ho 5% ni ukuvuga miliyoni enye z’amadorali. Dr Sabin ushinzwe kurwanya Sida muri RBC avuga ko kuba imiti igiye gutangizwa kare abantu bagomba kumenya ko ari ubundi buryo bwo kwirinda ariko bwunganirana n’ubusanzwe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw