Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umuntu wa 23 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda

  • admin
  • 18/09/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umuntu wa 23 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, n’abarwayi bashya 19 batahuwe mu bipimo 3,097 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 28 bakize neza.

Iyo Minisiteri yatangaje ko uwambuwe ubuzima na COVID-19 yariumugabo w’imyaka 48 y’amavuko wo mu Mujyi wa Kigali, bityo iboneraho kwihanganisha umuryango wasigaye.

Abarwayi bashya barimo 13 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu Mujyi wa Kigali na batandatu bo mu Karere ka Nyamagabe.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 2,817 bangana na 61% by’abantu 4,653 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 1,813 mu barwayi bamaze kuboneka mu bipimo 470,218 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.


Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara mu modoka rusange zarahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 374.6 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 127 bakize n’abandi basaga ibihumbi 33.3 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 30.2 barimo abasaga miriyoni 21.9 bakize n’abapfuye barenga ibihumbi 948.6.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 18/09/2020
  • Hashize 4 years