Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse abandi bantu 7 banduye Coronavirus

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kw’itariki 1 Mata mu Rwanda habonetse abandi bantu 7 banduye Coronavirus, bituma umubare w’abamaze gusangwamo iyi ndwara ugera kuri 82

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu barwayi 7 bashya bayiturukanye mu mahanga bahita bashyirwa mu kato, mu gihe 2 bahuye n’ abantu banduye, nabo bashyirwa mu kato.

Umuntu umwe yaturutse I Dubai

Undi muntu umwe aturuka muri Amerika

Abandi babiri baherutse gukorera ingendo mu bihugu byo mu Karere

Abandi bantu batatu batahuweho ko bahuye na bandi banduye Coronavirus mu Rwanda


Minisiteri y’Ubuzima yakomeje iti “Abarwayi bose barimo kuvurirwa ahantu habugenewe kandi barimo koroherwa. Abenshi muri bo ubu nta bimenyetso bya Coronavirus bagaragaza. Nta n’umwe urembye. Hanashakishijwe abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima

Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years