Minisiteri y’Ubuzima yaburiye Abanyarwanda bateganyaga kujya mu Bushinwa

  • admin
  • 26/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima yaburiye Abanyarwanda bateganyaga kujya mu Bushinwa kwirinda gukorera ingendo mu gace ka Wuhan kagaragayemo icyorezo cya Coronavirus, kiri gufata abantu mu buryo bworoshye kandi kibaka kimaze no guhitana abantu.

Guhera tariki ya 31 Ukuboza 2019 ni bwo mu Bushinwa hongeye kugaruka Virusi yo mu bwoko bwa Coronavirus, mu isoko ryo mu Mujyi wa Wuhan ricuruzwamo ibikomoka mu nyanja.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, yavuze ko nk’uko bamaze iminsi bakangurira Abanyarwanda kwirinda indwara n’ibyorezo bitandukanye birimo Ebola, ku ndwara ya 2019-nCov naho basabwa kuba maso, asobanura ko nubwo hagikorwa ubushakashatsi abantu basabwa kwitwararika cyane cyane isuku yo gukaraba intoki no gusukura ibiribwa.

Yasabye Abanyarwanda bateganya cyangwa bagirira ingendo mu Bushinwa kwirinda kwerekeza mu Mujyi wa Wuhan mu rwego rwo kwirinda ko Umunyarwanda yagira aho ahurira n’icyo cyorezo. Ati “Icyo dusaba Abanyarwanda nka Minisiteri cyangwa nka Leta y’u Rwanda, ni ugukomeza kwirinda kujya ahari icyorezo”.

Ibigo bitwara abantu mu ndege nabyo byasabwe kuburira abantu bashaka gutemberera mu Mujyi wa Wuhan gusubika ingendo zabo.

Akomeza agira ati “Twagiranye inama n’ibigo byose bishinzwe gutwara abantu mu Rwanda cyane cyane ibikoresha inzira z’ikirere kugira ngo tubagire inama z’uko bigisha abashaka gutembera ko baba boroheje gutemberera ahari icyorezo”.

Imibare yo ku wa 22 Mutarama 2019 yerekana ko abamaze kuyandura bagera kuri 296 kandi bakomeje kwiyongera, ikaba imaze guhitana abantu bane. Amakuru avuga ko uyanduye itangira kugaragara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.

Igikomeje gutera imbogamizi kuri iyi ndwara, ni uko ari indwara nshya idasanzwe ku buryo idafite umuti cyangwa urukingo, cyakora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko harimo gukorwa ubushakashatsi.

Urwaye iyo ndwara ntiyitabweho hakiri kare ngo abone imiti y’umuriro n’uburyo bwo kumukiza umwuma, bimuviramo kuziba imitsi ijya mu bihaha, bikurikirwa n’ibibazo byo guhumeka nabi bikavamo umusonga ari wo uhitana uwayirwaye.

Dr. Kasonde Mwinga, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima mu Rwanda, yavuze ko nta muti cyangwa urukingo ruhari ariko ko icyo bari gufasha u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu ari ukwigisha ibimenyetso no gukangurira abaturage kutajya aho icyo cyorezo cyagaragaye.

Yavuze ko uwagaragaza ibimenyetso yitabwaho ntibigere kuri wa musonga no kuziba kw’imiyoboro ituma ibihaha bikora.

Ati “Icyo turimo gukora ni ugufasha ibihugu kumenya uko bagaragaza abafite iyo Virusi no kubakangurira gukomeza gahunda z’isuku no kwirinda kujya aho icyorezo cyagaragaye ariko kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo ruhari”.

Igikomeye cyane kandi ni uko iyi ndwara yandurira mu mwuka kuko ubusanzwe iyo umuntu ahumeka hari udutonyanga tw’amacandwe dusohoka nubwo umuntu atatubonesha amaso ari two twanduza uwegereye uwayanduye, kimwe n’uko yandurira mu gukora mu bimyira by’uyirwaye.

U Bushinwa nabwo bwashyizeho ingamba zo kubuza abatuye Wuhan gusohoka muri uwo mugi no kubuza abandi kuwinjiramo.

Urwego rw’abikorera rufatwa nk’urubarizwamo abacuruzi bakora ingendo nyinshi mu Bushinwa, biyemeje ubufatanye mu gusaba Abanyarwanda gusubika ingendo zabo i Wuhan.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rureba cyane ku bukerarugendo rwatangaje ko rwita cyane ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima kandi rukanamenyesha abayobora ba mukerarugendo ku buryo icyorezo kimenyekana mu mfuruka zose.

Icyorezo k’indwara 2019-nCov cyagaragaye no muri Amerika gusa ntikiragaragara muri Afurika ariko abantu barasabwa guhora birinda kujya n’ahandi yagaragara.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/01/2020
  • Hashize 4 years