Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko indwara ya malariya yagize ubwiyongere bukabije muri uyu mwaka

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima Minisante iratangaza ko indwara ya malariya yagize ubwiyongere bukabije muri uyu mwaka, aho hagaragaye abarwayi bakabakaba miliyoni enye.

Nk’uko byatangajwe na Minisante ngo ikigero cya malariya cyarazamutse cyane mu myaka itatu ishize.

Dr Mbituyumuremyi Aimable uhagarariye ishami ryo kurwanya malariya muri Minisante yagize ati “Tubona ko imibare igenda yiyongera, nko muri 2012 twari dufite hafi abantu ibihumbi 800 ku mwaka bari barwaye malariya ariko mu mwaka ushize wa 2015-2016 abantu baje barwaye malariya bari hafi miliyoni 3 n’ibihumbi 900, byerekana ko igenda yiyongera ari na yo mpamvu guverinoma yafashe ingamba ngo ihangane n’iki kibazo.”

Akomeza avuga ko atari ikibazo kiri mu Rwanda gusa ahubwo ko no mu bindi bihugu malariya yiyongereye, ibi ngo bikaba biterwa n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’imihindagurikire y’imibu ikwirakwiza malariya igenda ihindura isura ku buryo ica amazi ingamba zikoreshwa mu kuyirwanya.

Akomeza avuga ko imibare igenda ihinduka ariko no mu bihe by’umwaka usanga hari amezi y’imvura malariya izamukamo kurusha igihe cy’izuba, akenshi biba bitewe n’uburyo ya mibu yororoka kuko yororoka cyane igihe hari amazi avanze n’ubushyuhe.

Dr Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisante yavuze ko imibare y’abantu barwaye malariya yikubye inshuro 5 kuva muri 2012, ibi bikaba bivuze ko niba iyi mibare yariyongereye gutya n’iy’abapfuye bishwe na malariya yiyongereye.

Ati “Dufashe nk’umwaka ushize mu kwezi kwa 9, twagize abantu bapfuye 27, umwaka wabanjirije bari 30, uyu mwaka mu kwezi kwa 9 k’uyu mwaka bari 22, uru rugamba turimo ni urwo kugabanya imfu noneho tugere ku cyiciro cyo kuvuga ngo n’abarwayi bagabanuke.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko bagomba kwivuza hakiri kare aho gutegereza ko baremba ngo bajye ku bitaro by’uturere, dore ko kuri ubu abajyanama b’ubuzima bongerewe ubushobozi bwo kuvura malariya abantu bakuze.

Dr Gashumba ati “Uko indwara izamura ubukana ni na ko guverinoma ishyiraho ingamba zihariye, ubu muri iyi minsi twabonye inzitiramubu zigera kuri miliyoni 6 tukaba turimo kuzitanga na none duhereye kuri twa turere dufite malariya iri hejuru, tumaze gutanga izigera kuri miliyoni 1 200, gahunda dufite ni uko ukwezi kwa 12 kuzarangira izo nzitiramubu.

Dr Mbituyumuremyi Aimable yunzemo ati “Turasaba ko abantu bakwivuza hakiri kare bataragera kuri Malariya y’igikatu, Malariya isanzwe ivurirwa ku mudugudu no ku kigo nderabuzima, twifuza ko abantu bivuza kare badakeneye kujya kwa muganga bigakemura cya kibazo cyo gukenera imbangukiragutabara n’imiti ihenze, bigatuma n’ibigo by’ubwishingizi bitanga amafaranga menshi ku buvuzi. Kuki umuntu yakenera kujya kwivuriza ku bitaro, asize umudugudu, asize ikigo nderabuzima, akazajya guteza ikibazo ku bitaro?”

Kuba malariya yariyongereye ngo ntaho bihuriye n’inzitiramibu zitujuje ubuziranenge u Rwanda rwaguze muri 2012 ahubwo ngo ni ukubera impamvu ahanini zituruka ku iterambere, nk’uko bitangazwa na Dr Mbituyumuremyi Aimable uhagarariye ishami ryo kurwanya malariya muri MINISANTE

Dr Mbituyumuremyi avuga ko harimo impamvu ziterwa n’ubuhinzi cyane ubw’umuceri busaba ko haba hari amazi ahareka igihe kirekire, ibi ngo bikaba bituma mu turere duhingwamo umuceli usanga malariya ari nyinshi.

Ikindi mu ngamba zashyizweho MINISANTE ivuga ko zizagabanya abapfa bishwe na malariya ndetse n’abarwara iy’igikatu ngo ni ukuvura ku buntu abarwaye malariya bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri

Dr Gashumba Diane avuga ko iki cyemezo giherutse gufatwa na Guverinoma cyo kujya hatangwa imiti ku buntu ku baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’Ubudehe, ari kimwe mu bizafasha kugabanya Malariya.

Yagize ati “Hashize igihe abantu bakora inyigo hagati ya Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari, Ibitaro n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo turebe ngo icyemezo nigifatwa kizaramira iki? Kizaramira ubuzima bw’Abanyarwanda, kizatugabanyiriza abanduraga, abajyaga ku bitaro byisumbuye, kizagabanya amafaranga yatangwaga kuri ambulance igihe bagiye kwa muganga barembye, kizatugabanyiriza imiti inarenze yatangwaga ku bantu barembye, kigabanye n’umubare w’abantu bavurwaga ku bitaro.”

Mu gihe umuturage wo mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri atazajya abasha gukizwa n’imiti yahawe n’umujyanama w’ubuzima ndetse n’ikigo nderabuzima ngo azajya ajya ku bitaro by’akarere aho azajya noneho yifashisha ubwisungane mu kwivuza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/11/2016
  • Hashize 7 years