Minisiteri y’ubuzima irahamagarira abaturage kwitwararika k’ubuzima bw’amatwi yabo

  • admin
  • 04/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda irahamagarira abaturage kwitwararika ubuzima bw’amatwi yabo kuko abenshi bagendana uburwayi bw’uru rugingo rufasha kumva kandi batabizi.

Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo mu matwi zivuga ko hari uburwayi bwinshi burimo n’ubwo abantu bashobora kwirinda nyamara ntibukire kubera kutivuza neza.

Ku munsi w’ejo ku wa kabiri wari mpuzamahanga wahariwe kwita ku ndwara zibuza kumva neza, ibitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali byiriwe bisuzuma binakangurira abantu kwita cyane kuri ubu burwayi.

Mu bitaro bya Kibagabaga mu mujyi wa Kigali, Fidèle Munezero wo mu muryango wita ku buzima bw’amatwi arantembereza mu cyumba cyifashishwaga mu gupima abafite uburwayi butandukanye bwo kutumva neza.

Ladislas Gasirabo yari yaje kuvuza umwana we byagaragaraga ko afite ibibazo byo kumva. Bwana Gasirabo avuga ko umwana we amaze imyaka 16 afite ibyo bibazo, kandi ko byamufashe ari mu kigero cy’amezi nk’atatu.

Ati: “Abo bangana bari muri secondaire ya kane [umwaka wa kane w’ayisumbuye] kandi ubu ni bwo atangira iya mbere. Yagiye asibira kubera kutumva neza. Abyumva gacye, bimwe arabyumva, ibindi bikamucaho, kandi bisa nkaho byari bigiye kumutera n’uburagi”.

Kuri uwo munsi w’ejo wahariwe kwita ku bibazo bishingiye ku myumvire, minisiteri y’ubuzima yiriwe yohereza ubutumwa kuri telefoni ngendanwa busaba abantu kurinda amatwi yabo ndetse no kwivuriza ku gihe ibibazo byagaragaye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango wita ku bibazo byo mu matwi, Hearing Health Rwanda, bwerekanye ko abantu bagera kuri 300 bipimishije mu mirenge ibiri y’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali basanze bafite uburwayi bwo kutumva neza, nkuko bivugwa na Fidèle Munezero wo muri uwo muryango.

Irindi genzura ryo ryakorewe mu karere ka Gasabo, kubatsemo ibi bitaro bya Kibagabaga, ryerekanye ko urugero rwa 5% ku bana batararenza imyaka 5, bafite uburwayi bwo mu matwi butuma batumva neza.

Dr Kaitesi Batamuriza ni impuguke mu buvuzi bw’indwara z’amatwi n’izishingiye ku myanya y’ubuhumukero.

Avuga ko izi ndwara ziteye impungenge nyamara ngo si benshi babizi.

Ati: “Ntabwo bazi n’ikibitera, bivuga yuko n’abafite abana bafite ibibazo kuri bo bumva ko atari n’ikibazo. Icy’ingenzi twavuga cya mbere kandi gikomeye ni uko abantu bamenya ko ibibazo by’amatwi aho biva bikagera byose bifite uburyo bivurwa…”

Impuguke mu buvuzi zivuga ko uburwayi bwo kutumva neza bushobora kuba ubumuga umuntu avukana cyangwa se ubwaterwa n’impanuka.

Gusa ngo hari n’uburwayi abaganga bavuga ko umuntu yikururira nko ku rubyiruko rukunze guhora rwambaye utwuma mu matwi abandi bita ’earphones’ cyangwa ’écouteurs’ bazamuye ijwi ku rugero rwo hejuru.

Hari n’abandi bakura ubu burwayi ku mirimo bakora nk’abakoresha imashini zibaza, iziteranya ibyuma cyangwa izikora indi mirimo iremereye zisohora urusaku rwinshi kandi nta buryo bwo kwikingira bafite.

Kuba ubu burwayi bwavurwa bugakira ngo biterwa n’impamvu yabuteye, cyakora ngo n’utavuwe ngo akire ashobora guhabwa utwuma tumufasha kumva neza.

Gusa ikibazo kiracyari ubujiji bw’abativuza ku gihe ndetse n’ubucye bw’abaganga b’inzobere muri uru rwego, dore ko mu Rwanda habarurwa abatarenze 20 kandi na bo baboneka gusa ku rwego rw’ibitaro by’intara.

Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/03/2020
  • Hashize 4 years