Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yoroheje Serivisi zo guhindura amazina

  • admin
  • 08/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku bufatanye n’urubuga Irembo, guhera kuri uyu wa gatanu tariki 08 Gicurasi 2020, batangije serivise yo Guhindura Izina hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ibyo birakorwa binyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw. Iyi Serivise ikaba ari imwe mu zisabwa cyane iyi Minisiteri dore ko buri kwezi yakira abantu bari hagati ya 200 na 300 basaba iyi serivise, kandi bikaba byasabaga uyikeneye kuza ku biro bya MINALOC inshuro irenze imwe.

Gutanga Ubusabe bwo guhindura izina

Iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gutangira no gutanga ubusabe bwo guhindura izina. Uyisaba azabona ibaruwa yo guhindura amazina azatangaza mu Igazeti no mu itangazamakuru. Igiciro cyo gutanga ubu busabe bwo guhindura izina ni zero (0 Frw).

Gusaba Icyemezo cyo guhindura izina

Nyuma yo gutangaza impinduka wifuza gukora ku mazina yawe mu Igazeti no mu itangazamakuru, iyi serivise y’ikoranabuhanga ifasha Abanyarwanda gusaba icyemezo cya nyuma giha uwasabye serivise uburenganzira bwo guhindura amazina mu bitabo by’irangamimerere. Igiciro cy’iyi serivisi/icyemezo ni amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (20,000 Frw).

Icyo kwifashisha ikoranabuhanga muri iyi serivise bizamarira abaturage

Gutanga iyi serivise hifashishijwe urubuga Irembo, bizagabanya ikiguzi cy’ingendo mu mafaranga n’igihe abaturage bakoraga baza gusaba serivise yo guhindura izina ku biro bya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu biri i Kigali.

Mu nzira ebyiri gusa, usaba serivise abasha kwemererwa guhindura izina bitamusabye kuva aho ari.

Ni gute nasaba iyi serivise yo guhindura izina ku Irembo?

1. Umuturage ashobora gusaba iyi serivise akoresheje:

• Urukuta rwe bwite (Abanyarwanda gusa).

• Abahagarariye Irembo (Agents).

2. Usaba serivise atanga ibimuranga, izina yifuza, n’impamvu asaba guhindura izina.

3. Nyuma yo gutanga ubusabe, usaba serivise azajya yishyura akoresheje telephone (bill ID).

Mu ijambo rye, Minisitiri SHYAKA Anastase yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ikomeye ku ihame ry’imiyoborere myiza no guha abaturage serivise zinoze kandi zihuse, kandi ikoranabuhanga ari umuyoboro ukomeye udufasha kubigeraho.

Yagize ati “Ubu nta Munyarwanda uzongera kuva hirya no hino mu turere cyangwa mu bihugu by’amahanga aje kuri MINALOC kwaka serivise yo guhinduza izina, bizajya bikorwa umuturage atavuye aho atuye.

Ndashimira cyane Irembo na MINICT twafatanyije kandi dukomeje gufatanya muri iki gikorwa cyo guteza imbere no kunoza serivise zihabwa abaturage muri MINALOC no mu Nzego z’Ibanze dukoresheje ikoranabuhanga.”

Tariki 12 Gashyantare 2020, kandi nabwo MINALOC, MINICT na Irembo batangije ku mugaragaro urubuga Irembo 2.0 ruriho serivise 22 zitangwa n’Inzego z’Ibanze. Kuva icyo gihe kugera mu mpera z’ukwezi kwa Mata abaturage bakabakaba ibihumbi 80 bakaba bari bamaze guhabwa izi serivise mu turere twose tw’igihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024 serivize zose (100%) za Leta zizaba zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, zivuye kuri 40% muri 2017.


Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 08/05/2020
  • Hashize 4 years