Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’insengero

  • admin
  • 02/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara amabwiriza ajyanye n’ifungurwa ry’insengero hashingiwe ku myanzuro y’inama iyo Minisiteri yagiranye n’Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda (RIC) yabaye ku itariki ya 5 Kamena 2020.

Hashingiwe ku nyandiko yo ku wa 22 Kamena 2020 yateguwe n’abagize Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero ikubiyemo imyiteguro ibanziriza ifungurwa ry’insengero. Hanashingiwe ku ngamba zashyizweho n’Inzego z’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo Koronavirusi (COVID-19).

Hashyizweho amabwiriza akurikira, agomba kubahirizwa mu kwitegura ifungurwa ry’Insengero n’Imisigiti mu gihe cya COVID-19:

Ahasengerwa ni ahasanzwe habera amateraniro kandi hujuje ibisabwa n’amategeko mu Rwanda; Ahasengerwa hazabanza kugenzurwa n’itsinda rishinzwe kwemeza ko hujuje ibisabwa mu kwirinda Koronavirusi; rigizwe n’inzego zikorera ku Murengeaho urusengero ruri n’abahagarariye Itorero/ Idini/Kiliziya bikemezwa n’Inzego z’Akarere.

Buri rusengero/Umusigiti rusabwa kugira itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe kugira ngo bafashe abasenga kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi .

Umunsi ubanziriza guterana kwa mbere, ubuyobozi bw’ahasengerwa hamwe n’itsinda ry’abakorerabushake babihuguriwe bahurira ku rusengero bakareba ko ibinyu byose biri mu buryo.

Iminsi yose y’amateraniro bahagera mbere y’abandi. Hagomba gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki (kandagirukarabe, isabune n’amazi meza/ handsanitizers). Ahantu mu rusengero bicara hagashyirwa ikimenyetso ku mwanya uticarwaho kandi hakaba hari nibura metero imwe n’igice (1,5) hagati y’umuntu n’undi.

Abasengera bose bambara udupfukamunwa mu bihe by’amateraniro. Buri rusengero rugabanya umubare w’abantu bayobora indirimbo hubahirizwa intera nini cyane (nibura metero 2) kandi mu gihe baririmba bambara agapfukamunwa. Abasenga bamenyeshwa hakurikijwe gahunda igena itsinda riza gusenga muri iryo teraniro.

Abakorerabushake bandika imyirondoro y’abaje gusenga hagaragazwa aho bavuye, nomero ya terefone n’aho batuye. Gusukura inyubako isengerwamo mbere na nyuma yo guterana.Iteraniro rimwe ntirigomba kurenza amasaha 2.

Abagiye gusenga bazajya bateganya nibura isaha hagati y’amateraniro abera mu cyumba kimwe kugira ngo haboneke umwanya wo gusukura.

Gusubukura amateraniro amwe gusa kumunsi umuryango usengeraho yemewe guhera saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Abana bafite hejuru y’imyaka cumi n’ibiri (12) kugeza kuri cumi n’umunani (18) y’ubukure bemerewe gusenga bari kumwe n’ababyeyi babo.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 02/07/2020
  • Hashize 4 years