Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yagize icyo ivuga ku basirikare b’u Burundi barashe ku Ngabo z’u Rwanda

  • admin
  • 10/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yagize icyo ivuga ku basirikare b’u Burundi barashe ku Ngabo z’u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020 mu mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba.

Byose byaturutse ku bufasha Ingabo z’u Rwanda zahaga itsinda ry’abarobyi bo mu Burundi ubwo bari mu Kiyaga cya Rweru, bageze ku gice cy’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Ingabo z’u Rwanda zabasabye gusubira inyuma aho baturutse, ako kanya ni bwo abasirikare b’u Burundi bari hafi aho bahise batangira kurasa ku Ngabo z’u Rwanda, na zo zirabasubiza mu rwego kwitabara.

Mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru, MINADEF yasobanuye ko nta musirikare w’u Rwanda wakomeretse. Ingabo z’u Rwanda zikaba zaratsimbuye abo basirikare b’u Burundi bagasubira aho baturutse.

RDF itangaza ko umupaka w’u Burundi n’u Rwanda ugaragazwa neza n’umurongo uwi mu Kiyaga cya Rweru hagati uhita uboneka cyane cyane wifashishije ikoranabuhanga rya GPS, ku buryo nta wavuga ko yawibeshyeho.

Umwe mu basirikare b’u Burundi yahasize ubuzima

Amakuru aturuka ku ruhande rw’u Burundi yemeza ko umusirikare umwe yahasize ubuzima nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru by’icyo Gihugu.

Gusa Leta y’u Burundi ntiragira icyo ivuga kuri uko kwenderanya kw’abasirikare bayo.

Ibitangazamakuru byo mu Burundi byemeje uburyo abo barobyi barenze umupaka binjira mu mazi y’u Rwanda, barimo gushaka amafi, bishimangira ko amakuru yo kurasana yemejwe n’inzego z’ibanze muri Komini ya Busoni mu Ntara ya Kirundo ihana imbibi n’Ikiyaga cya Rweru.

Abaturiye ikiyaga cya Rweru na bo bemeza ko abasirikare b’u Burundi barashe ku b’u Rwanda mu bisa nko kurokora abarobyi bane bari bageze kure bashakisha amafi mu mazi y’u Rwanda

Abatuye ku musozi wa Gatete uhana imbibi n’Ikiyaga cya Rweru, ahabereye iryo rasana, bavuga ko n’abasirikare b’Abarundi bagerageje kwinjira mu mazi y’u Rwanda.

Ikinyamakuru SOS Media Burundi cyagize kiti: “Nyuma y’igihe gito bakozanyaho, umusirikare umwe w’u Burundi yahasize ubuzima, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba Komini ya Busoni.”

Muri ako gace k’u Burundi, abaturage bagerageje guhunga bakiza amagara yabo ariko birangira inzego z’umutekano muri icyo gihugu zibahumurije bagaruka mu ngo zabo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/05/2020
  • Hashize 4 years