Minisiteri y’Ibikorwaremezo yashyiriyeho abatumiza ibintu mu mahanga, uburyo bwo gusaba ibyangombwa

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years

Bamwe mu batumiza ibicuruzwa mu mahanga barishimira ko Minisiteri y’Ibikowaremezo yashyizeho uburyo bwo gusaba ibyangombwa bibemerera kujya gukura ibicuruzwa byabo ku mipaka ya Rusumo na Kagitumba, kuko bigiye koroshya imikorere yabo.

Iyi minisiteri isobanura ko iki cyangombwa kizafasha abatumiza ibintu mu mahanga, kudacibwa amande bitewe no gutinda gukura ibintu byabo mu bubiko.

Nyuma y’icyemezo cya Leta cyo kwimurira serivisi za gasutamo ku mipaka ya Rusumo na Kagitumba hagamijwe gukumira ikwirakwira rya coronavirus, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yashyiriyeho abatumiza ibintu mu mahanga, uburyo bwo gusaba ibyangombwa bibemerera kujya gukura ibicuruzwa byabo kuri iyo mipaka.

Bamwe mu batumiza ibintu mu mahanga, bemeza ko ibi byangombwa bigiye gukemura byinshi.

Sindayigaya Laurent, Umuyobozi wa BUHORO Trading Rwanda yagize ati “Iki kije gikemura burundu impungenge umuntu yagiraga avuga ngo ese ngeze mu nzira umupolisi akampagarika, nzamwereka iki? Kuvuga ngo bambwiye, nta kimenyetso kigaragara, urumva byari bigoye.”

Na ho Ngiga Eugene, avuga ko Ikibazo kindi cyabagamo ni uko izo baherekezaga, baba bazifite wenda ari transit zikomeza mu bindi bihugu, ugasanga zivanzemo, kubera kurinda iki cyorezo cya coronavirus, niba yambutse umupaka bagomba kumukurikira kuva kuri border kugeza ku yindi, akambuka, yazinjira na bwo bakongera bakamukurikirana bakamwambutsa. Imodoka rero imaze gupakurura isubira ku mupaka, wasangaga yivanze muri za zindi, ikabura uko ivamo, police ntiyayitandukanya atazi plaque. Ariko iyo umusobanuriye, plaque ayifite, umupolisi arakubwira ati tambuka ugende. Birorohereza abantu rero gutanga izo plaque, kugira ngo n’ibicuruzwa birusheho kwihuta kuko bitamara iminsi ku mupaka.”

Ku mupaka wa Rusumo, hari serivisi zose za gasutamo, n’ububiko bucungwa n’abasanzwe bakora izi serivisi mu Rwanda aribo MAGERWA, DP World na Boloré. Ibi byose bikaba biri ku buso bungana na ha 7,5 ariko ahubatse hangana na ha 5. Kuva izi serivisi zatangira, ngo hagiye hagaragara ikibazo cyo kuhatinda kw’amwe mu makamyo, kandi nyamara ku munsi yaparika arenga ku 100.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Amb. Claver Gatete asobanura ko ibi byangombwa minisiteri ayobora izajya itanga, bizakemura iki kibazo.

Yagize ati “Hari abantu baba bazanye imizigo, iyo ayigejeje hariya, kandi ari umuzigo udapakururwa, ubwo nyirawo agomba kuba yateganyije undi mushoferi wa kabiri uva hano mu Rwanda, akayitwara ibintu akabigeza i Kigali hanyuma akayisubizayo. Icyo dushaka ni ukugira ngo bagende batabangamiwe ariko binaveyo vuba. Turavuga tuti, turashaka abantu bose bajya kureba iyo mizigo yabo, abashoferi bajya kuzana ayo mamodoka, n’abandi bose bajya kuzana trucks zabo, ko bagomba koroherezwa na polisi, kubera ko nta wemerewe kuva Kigali ujya mu ntara. cyangwa uva mu ntara aza i Kigai ntabwo byemewe.”

Minisiteri y’ibikorwaremezo isaba abatumiza ibintu mu mahanga, kugeza kuri iyi minisiteri umwirondoro wa nyiri umuzigo, plaque z’imodoka n’umushoferi, babinyijije kuri email info@mininfra.gov.rw cg kuri whatsapp 0788884431 cg 0788698556.

Ibi ngo bizafasha iyi minisiteri gukora urutonde rw’abemerewe kujya gukura ibicuruzwa kuri iyo mipaka babyinjiza mu gihugu, urutonde ruzarangira iyi gahunda yo gukorera serivisi za gasutamo ku mipakanayo yarangiye.


MUHABURA. RW

  • admin
  • 03/05/2020
  • Hashize 4 years