Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iratangaza ko umushinga wa gari ya moshi ISAKA-Kigali uri mu bikorwa bishyizwemo imbaraga

  • admin
  • 17/07/2020
  • Hashize 4 years

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo iratangaza ko umushinga wa gari ya moshi ISAKA-Kigali uri mu bikorwa bishyizwemo imbaraga n’ubwo ngo icyorezo cya COVID19 cyadindije ibiganiro n’abafatanyabikorwa muri uyu mushinga.

Bamwe mu bacuruzi bo mu Rwanda batumiza n’abohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga bavuga ko gukura ibicuruzwa ku byambu bitandukanye birimo nka Dar es Salam muri Tanzania na Mombasa muri Kenya bifata igihe kinini kugira ngo bigere mu Rwanda.

Nshimyumuremyi Eric ati ’’Hari n’igihe ibicuruzwa bigera ku cyambu bigatinda kubera nk’imirimo iba iri kuhakorerwa, icyambu tukagihuriraho turi benshi, urumva uko bihatinze bikazanafata na ya minsi biri mu nzira bifata igihe kinini.’’

Na ho Hakizimana Shema Gregoire ati ’’Gari ya moshi iramutse ibonetse ubucuruzi bwagenda neza byonyine nko ku kiguzi cya transport nko kuva Mombasa cyanhwa Dar es Salam ugera i Kigali ubundi byazaga n’amakamyo, igihe bije n’amakamyo ikiguzi cyabyo kiba kiri hejuru ariko igihe haza gari ya moshi kuko yatwara ibintu byinshi icyarimwe birumvukana ko ikiguzi cyagabanuka kandi bikaza mu buryo bwihuse.’

Hakizimana Venuste avuga gari ya moshi izaba igisubizo gikomeye ku bacuruzi bakoreshaga amafaranga menshi batumiza ibicuruzwa hanze.

Ati ’’Ikamyo kuva Dar es Salam kugera Kigali bitwara iminsi 6 cyangwa 7 yakwihuta igakoresha 5, ikiguzi mbere ya COVID19 byari 3,200$, iyo gari ya moshi iramutse ije yajya iza direct kandi ibintu bikatugeraho byihuse kandi ku giciro gitoya.’’

U Rwanda rufite imishinga 2 ya Gari ya Moshi. Umwe wo mu muhora wa ruguru, Mombasa-Nairobi ugakomeza Kampala kugera mu Rwanda. Gusa Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko hakomeza ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda kuko imirimo yo gukomeza uwo mushinga yahagaze.

Undi mushinga ni uwo ku muhora wo hagati [Central Corridor], kuva Dar Es Salam-Mologolo ahari 205Km. Iyo nzira iri gukorwa igeze kuri 83% muri Tanzania. Hari n’igice cy’ibirometero 306 kigeze kuri 32% kiva Mologolo kugera Maktopola. Kuva Maktopola kugera Tabola nabwo hari ibirometero 294Km noneho wava Tabola ukaba aribwo ugera Isaka.

Iyi minisiteri ivuga ko Tanzania izakora icyo gice kiva Isaka kugera Rusumo ku bilometero 394km. Hakaba hari gukorwa ibiganiro na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere byo kuba ibihugu byombi byatangirira rimwe uwo mushinga uva Isaka – Rusumo. U Rwanda rwo rugakora kuva Rusumo kugera i Kigali-Masaka, ahari ibilometero 116km n’ibindi birometero 18km bigera ku Kibuga cy’indege cya Bugesera.

Minisitiri Amb Gatete Claver avuga ko iyi nzira ya gari ya moshi izagirira inyungu nini u Rwanda mu buhahirane.

Yagize ati ’’Icyo nababwira gusa ni uko kuri Leta uyu muhanda wa Gari ya Moshi ari priority cyane ni na yo mpamvu twakoze ibishoboka byose none inyigo zikaba zararangiye. Tukaba tuganira n’igihugu cya Tanzania kugira ngo turebe ko twabikorera rimwe kuko dukoze uruhande rw’u Rwanda urwa Tanzania rudakoze nanone nta nyungu yaba ihari kuko nta gari ya moshi twakoresha, kandi icyo dushaka ni ukugira ngo Gari ya moshi ive muri Dar es Salam ize igere Mologolo, Itopola, Tabola, Isaka, Rusumo igere na hano i Kigali. Urumva ko rero ibyo bice byose bigomba kuba byakozwe, kugirango turebe ko iyo gari ya moshi yakubakwa kandi igakorwa vuba.’’

MININFRA ivuga ko kuba amafaranga yari akenewe yo gukora igice cy’u Rwanda kugera i Kigali yari miliyari 1 na Milioni 300 $, gushyiramo abikorera na byo ngo byagabanya ayo mafaranga. Iyi minisiteri na yo ngo yatangiye gushaka uburyo amafaranga yaboneka ku bufatanye n’ibindi bigega mpuzamahanga. Ibi ngo bitanga icyizere ko uyu mushinga wo mu muhora wo hagati nta kabuza uzashyirwa mu bikorwa bidatinze.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 17/07/2020
  • Hashize 4 years