Minisiteri yamuritse urubuga shakiro rw’amakuru y’ubuhinzi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days
Image

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo bamuritse urubuga shakiro rw’amakuru y’ubuhinzi (Rwanda Digital Soil Information System), ruzajya rufasha abahinzi kumenya ubwoko bw’ubutaka n’ifumbire biberanye bitewe n’igihingwa ashaga guhingamo.

Uru rubuga shakiro rwubatswe hashingiwe ku makuru yakusanyijwe mu buryo bwa gihanga mu gihugu hose, ku buryo bwiza bwo guhinga ibihingwa birimo umuceri n’ibirayi, rwubatswe binyuze mu mushinga ushinzwe gukusanya amakuru ku butaka.

Umukozi w’ikigo gishinzwe isanzure cyagize uruhare mu kubaka uru rubuga, Manzi Fabrice asobanura ko umuhinzi bitamusaba murandasi ngo arukoreshe.

Igerageza ryakozwe mu butaka buhinzeho ibihingwa birimo ibirayi n’umuceri, abahinzi bavuga ko iyo bagereranyije n’ifumbire bakoreshaga mbere ubu umusaruro wiyongeye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe avuga ko kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, hagiye gushyirwa ingufu mu kwigisha abahinzi uko bakoresha ubu buryo bwo gupima ubutaka no gukoresha ifumbire biberanye.

Rwanda Digital Soil Information System, ni urubuga rwitezweho impinduka mu mikoreshereze y’ifumbire mu Rwanda, aho Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko ubu mu Rwanda hatangiye n’uruganda rukora ifumbire ishingiye kuri buri agace ku buhinzi ku buryo nta muhinzi uzongera gukoresha ifumbire idahwanye n’ubutaka ahingaho.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days