Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wo Gusoza igisibo cya Ramadhan

  • admin
  • 14/06/2018
  • Hashize 6 years

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko kubera Umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadhan kuba Islam witwa Eid – El- Fitr, ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018, ari ikiruhuko ku bakozi bose, yaba aba leta n’abikorera mu Rwanda.

Eid – El- Fitr, ni umunsi mukuru wo gusoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan muri Islam baba bamazemo ukwezi.Igisibo ni rimwe mu mahame atanu y’iri dini, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa mu bihe bisanzwe n’ibindi bibashimisha bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera.

Nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganywa, itariki ya Eid – El- Fitr itangazwa buri mwaka n’Umuryango w’Abayisilamu RMC), leta igatangaho ikiruhuko.

Ku bw’ibyo, Minisiteri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan, yasohoye itangazo ku mugoroba wo ku wa Kane, rimemenyesha abakoresha bose ko ashingiye ku iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange mu Rwanda, bimaze kwemezwa na RMC, ko ‘ku wa Gatanu tariki ya 15 Kamena 2018 ari Umunsi w’Ikiruhuko mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid – El- Fitr’.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/06/2018
  • Hashize 6 years