Minisante yashyizeho itsinda ry’abanga rishinzwe kuvura Abanyarwanda 9 bakorewe iyica rubozo muri Uganda

  • admin
  • 09/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisante, yashyizeho itsinda ry’abanga rishinzwe gukurikirana no kuvura Abanyarwanda icyenda baherutse kurekurwa n’Urukiko rwa Gisirikare muri Uganda.

Abanyarwanda icyenda bari bamaze imyaka igera kuri itatu bafungiye muri Uganda bageze ku mupaka wa Gatuna nyuma y’uko barekuwe n’Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye kuri uyu wa Kabiri.

Abarekuwe ni Rene Rutagungira, Herman Nzeyimana, Nelson Mugabo, Etienne Nsanzabahizi, Emmanuel Rwamucyo, Augustin Rutayisire, Adrien Munyagabe, Gilbert Urayeneza na Claude Iyakaremye.

Bose bahuriza ku buryo bari bafashwe nabi muri gereza, uko bakorerwaga iyicarubozo ku buryo ubuzima bwabo buri mu kaga nubwo barekuwe.

Minisante ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko yashyizeho itsinda ry’abaganga bakurikirana ubuzima bw’abarekuwe.

Bagize bati “Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho itsinda ry’Abaganga batangiye gusuzuma no kuvura Abanyarwanda icyenda barekuwe na Uganda.”


Rutagungira uri mu banyarwanda ba mbere bashimutiwe i Kampala, yavuze ko yafashwe ku wa 05 Nyakanga 2017 afungwa amezi atatu muri Gereza z’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare, CMI.

Aho ngo yaje kuhava ajyanwa mu rukiko aregwa hamwe n’abandi. Ariko mu gihe cyose yamaze afunzwe, iminsi yose yakorewe iyicarubozo rikomeye.

Ati “Baraje bansanga mu gisivili, mu gisivili rero ntibahuza neza kubera amakosa baba bakora. Bazanye abaganga b’abasivili n’abasirikare, baza kwemeza ko nakorewe iyicarubozo cyane.”

Mugabo Nelson wo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe yavuze ko yafatiwe muri Uganda tariki 18 Mutarama 2018. Mu gihe cyose yamaze afunzwe, yakorewe iyicarubozo kugeza ubwo hari igihe bagombaga kumuterura kuko atari akibasha kwigenza.



Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 09/01/2020
  • Hashize 4 years