MINISANTE – RUSIZI – EAR : Umushinga wo kubaka ibitaro bya Nyakabuye waburiwe irengero kubera akagambane

  • admin
  • 26/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Umurenge wa Nyakabuye uherereye mu karere ka Rusizi ho mu ntara y’uburengerazuba ukaba uhana imbibi n’umurenge wa Karengera wo mu karere ka Nyamasheke ukongera ugahana imbibi na Gitambi Butare,ndetse n’Umurenge wa Gikundamvura, iyo mirenge yose irangwa n’urujya n’uruza rw’abayituriye n’abaturuka mu tundi duce tw’igihugu .

Imyaka isaga irindwi n’ukuvuga kuva mu 2013 hari ibimaze kugerwaho ndetse n’indi mishinga yari ikomeye yadindiye kubera kugambanirwa na bamwe mu bahoze ari abayobozi bakarere bitewe n’inyungu zabo bwite nkuko bitangazwa n’abaturage ndetse n’abaterankunga aho byavugwaga ko hagomba kubakwa ibitaro bikaza kurangira bitubatswe .

Mu myaka ishize nibwo hatangiye kumvikana amakuru mu baturage batandukanye bavuga ko Nyakabuye igiye kubona ibitaro kandi bikaba byari ibyifuzo by’abaturage bose bo muri ako gace n’inkengero zako. kuko bakora ibirometero byinshi bisaga 40 ndetse bakanatanga n’amafaranga y’urugendo ibuhumbi umunani [8000] adapfa ku bonwa na buri muturage wese bagana kubitaro bya Mibirizi .

Bakomeza bavuga ko badahwema kugeza ku nzego zose z’ubuyobozi bwabasuye yaba abadepite ndetse na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ngo iki kibazo bacyimugejejeho ubwo yari mu ibikorwa byo kwiyamamaza (Electrol campain) ngo n’ikibazo cyavuzwe cyera ariko ugasanga hari ibigikoma mu nkokora kugirango gishyirwe mubikorwa .

Bigenimana Jacques utuye mu murenge wa Muganza yavuze ko ibyo bitaro byari kubabera igisubizo cyirambye yagize ati:“Kuva hano Muganza ujya mibirizi biragoye biraruhije ku buryo ibyo bitaro iyo biza kutwegera byari kuba ari amahirwe akomeye kuri twe”

Mariya Mukandayisenga we yavuze ko aho ingobyi z’abarwayi zibereye nkeya usanga ababyeyi bibagiraho ingaruka nko gutinda kugera ku bitaro bya mibirizi aho bibaviramo ingaruka mbi zitandukanye nko kubyara abana bapfuye ndetse n’impfu muri rusange.

Yagize ati:“Ingobyi z’abarwayi ni nkeya, ku buryo umurwayi ava ku kigo nderabuzima cya Nyabitimbo akajyana n’ingobyi y’abarwayi igenda itoragura abandi barwayi ku bigo nderabuzima usanga biteza ibibazo ku barwayi kuko bagerayo bitinze urumva rero iyo ibyo bitaro tubibona twarikuba natwe turuhutse nka bandi banyarwanda “

Kurundi ruhande amakuru yizewe agera kuri MUHABURA.RW n’uko ibi bitaro byagombaga kubakwa ahari inyubako y’Umurenge wa Nyakabuye ku bufutanye bwa Leta n’itorero ry’Abangirikani mu Rwanda.Ibyo bikaba byari byaranogejwe n’inyigo yararangiye ahubwo Umurenge ukaba wari mu nzira zo kwimuka usanga police aho ikorera kuko hari inyubako zasanurwa maze zigakorerwamo n’ubuyobozi bw’Umurenge.

JPEG - 55.8 kb
Harerimana Frederic

Ni iki cyabidindije?

Bivugwa ko Hari amayeri menshi yakoreshejwe kugirango ahari kuzubakwa ibitaro hahindurwa ngo ku kagambane kumwe mu bayoboraga akarere ka Rusizi witwa Harerimana Frederic icyo gihe yifuzaga ko ibi bitaro bya Nyakabuye byakubakwa mu murenge wa Muganza ku ivuko rye. Ibyo ngo byazanye umwuka mubi mu nzego zitandukanye kugeza ubwo benshi muri bo bababajwe n’uwo mwanzuro ugayitse bituma bamwe mu bari bemeye gutanga inkunga bayihagarika nkuko babyitangarije .

Ikinyamakuru MUHABURA.RW cyashatse kumenya ukuri kubivugwa kuwa hoze ari umuyobozi wa karere Ka Rusizi Harerimana avuga ko ntacyo yatangaza kuko atakiri mu nzego z’ubuyobozi yagize ati:”Ibyo ntibikindeba rwose”.

Ku ruhande rw’itorero Anglican mu Rwanda(EAR) Diyosezi ya Cyangugu nk’umwe wari umuterankunga wimena babwiye MUHABURA.RW ko uwo mushinga wahagaze.

Pasiteri Canon Simeon yagize ati:”Uwo mushinga warahagaze kuko hari ibyo itorero ritabashije kumvikana n’Akarere ka Rusizi bityo byica umushinga wo kubaka ibitaro bya Nyakabuye ndumva ntacyo narenzaho.”

Ku ruhande bw’akarere ka Rusizi Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel ku butumwa bugufi yabwiye MUHABURA ko uwo mushinga utakiriho.

MUHABURA.RW yashatse kumenya icyo Minisiteri y’ubuzima [MINISANTE] ibivugaho ihamagara Ku murongo wa terefoni Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba ngo tumubaze iby’uyu mushinga ntiyitaba terefoni ndetse tunamwoherereza ubutumwa bugufi ntiyabusubiza .

JPEG - 177.2 kb
Ministeri w’ubuzima Dr Diane Gashumba
JPEG - 4.7 kb
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi Nsigaye Emmanuel

Iyinkuru turacyayikurikirana…..

Denis Fabrice Nsengumuremyi

  • admin
  • 26/01/2020
  • Hashize 4 years