MININFRA yemereye PAC amakosa yakozwe yatumye umushinga w’uruganda rwa Gishoma udindira

  • admin
  • 18/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’ibikorwa Remezo ’MININFRA’ n’ikigo gishinzwe ingufu REG, basobanuye icyatumye uruganda rwa Gishoma rwubatswe na Leta kugira ngo rutange amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri, rumara igihe kinini rudakora ku kigero rwagombaga gukoraho.

Uruganda rwa Gishoma rukora umuriro w’amashanyarazi angana na megawati 15 (15MW) hifashishijwe nyiramugengeri ituruka mu gishanga cya Gishoma, mu rwego rwo kongera ingufu z’amashanyarazi yo guha abaturage.

MINIFRA na REG babisobanuye mu kiganiro bagiranye n’itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC, basobanura amakosa atandukanye Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yasanze mu mikoreshereze y’ingengo y’imari 2017/2018.

Uruganda rwa Gishoma ni inyubako Leta yashoyemo amafaranga atari make, arenga miriyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda, hazaho n’inguzanyo.

Abadepite bibazaga igituma kugeza ubu urwo ruganda rukora ku kigero kiri munsi y’icyo yakagombye gukoraho mu gutanga ingufu z’umuriro w’amashanyarazi wa megawati 15.

Depite Bakundukize Christine wagaragaje ikibazo cy’Umugenzuzi Mukuru yasanze mu mushinga wa Gishoma yavuze ko bitumvikana uburyo uruganda rudakora ibyo rwagenewe gukora kandi nyiramugengeri yifashishwa idatumizwa imahanga.

Yagize ati “Nyiramugengeri iva mu gihugu, nta bwo tuyikura hanze, nta bihano byafatiwe u Rwanda ngo tuvuge ko nyiramugengeri wenda ngo yarabuze kubera A,B,C?

Mu by’ukuri nk’umuntu wize uyu mushinga, akawiga ugomba gutwara amafaranga miriyari 41, ni amafaranga menshi cyane ntatinya kuvuga ko uyu mushinga rwose watsinzwe nta mpamvu n’imwe igaragara; kuvuga ngo nyiramugengeri tugomba kubona muri iki gihugu cyacu yarabuze, ni nke, ireme ry’iyo mpamvu ni ribi”.

Akomeza avuga ko bitagira ireme igihe Abanyarwanda bakenera ibisobanuro ku mpamvu uruganda rwashowemo miliyari 41 rudakora kandi hari uwabanje kwiga umushinga.

Ati”Ubu uyu muntu ajya kwiga uyu mushinga yari yawurebye, yari yawutekerejeho, twasobanurira Abanyarwanda ngo miriyari 41 zarahombye kubera nyiramugengeri iboneka muri iki gihugu cyacu ntayihari, amazi muri iki gihugu cyacu ntayahari; mudusobanurire.”

Dr. Ngabitsinze J. Chrysostome,Perezida wa PAC na we yunzemo avuga ko ikibazo cya Gishoma kimaze igihe kiza muri PAC bityo hakenewe ibisobanuro bihagije.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Uwase Patricie, ajya gusubiza icyo kibazo, yabanje kuvuga ko na bo bifuza kukivamo byihuse, avuga ko gishingiye ku makosa y’inyigo yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga.

Ati “Ni ikibazo kimaze igihe kinini gishingiye ahanini ku masoko yakozwe mu nyigo yatangizaga umushinga, bari batekereje ko nyiramugengeri ihari i Gishoma ihagije ariko ikigaragara ni uko mu gihe k’izuba nyiramugengeri iba idahagije. Iyo rero idahagije uruganda ntirukora ku kigero cyarwo, bityo ugasanga nyine ishoramari ritagera aho rigomba kugera.

Yungamo ati“Tumaze igihe rero tuvugutira umuti iki kibazo kuko natwe kituraje ishinga, ni megawati 15 mu gihe k’izuba iyo tubonye nyinshi tubona umunani, rimwe na rimwe bikaba ngombwa ko uruganda rufunga kuko idahagije.

Yakomeje avuga ko mu bisubizo barimo gushaka harimo icyo gushaka izindi ngufu zakoreshanwa na nyiramugengeri bityo raporo y’ubutaha ikazatangwa cyaramaze gukemuka.

Ati “Twifuza ko iki kibazo tugikemura, muri raporo izaza bakazaba barakiboneye umuti kandi tuzi ko turi ahantu hashimishije kuko twamaze kubona uburyo bwombi bwakoreshwa.”

Ron Weiss,Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete ishinzwe ingufu, REG, yavuze ko kugeza ubu bishimira ko uruganda rwa Gishoma rukora kandi rujya runageza kuri megawati 15.

Weiss ati “Turimo gukurikiza imyanzuro ya Guverinoma yaduhaye yo gutuma uruganda rukomeza gukora no mu gihe k’izuba aho nyiramugengeri ibura, kandi muri iyi minsi y’igihembwe k’izuba uruganda rurakora kandi turakora ibishoboka byose kugira ngo rukomeze rukore mu bihe byose kandi twiteguye imvura ko izaboneka.”

Yakomeje avuga ko bafite gahunda yo kujya imbere ituma uruganda rwa Gishoma rukomeza gukora atari gusa mu bihe by’imvura ahubwo no mu mpeshyi kandi bizera ko raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta zitaha zitazagarukamo icyo kibazo.

JPEG - 129.5 kb
Umunyamabanga Uhoraho muri MININFRA Remezo, Uwase Patricie(uwa mbere iburyo) asobanura aho umushinga wadindiriye

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/09/2019
  • Hashize 5 years