MINEDUC yamaze gushyira hanze ingengabihe y’amashuri y’umwaka wa 2019

  • admin
  • 25/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’uburezi mu Rwanda MINEDUC yashyize ahagaragara ingengabihe y’amashuri umwaka utaha wa 2019 aho biteganyijwe ko amashuri azatangira ku wa mbere tariki 14 Mutarama 2019.

Ni mwitangazo iyi minisiteri yashyize ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukuboza rimesha abayobozi b’ibigo,abarezi,ababyeyi ndetse n’abanyeshuri muri rusange ko amashuri azatangira kuri tariki 14 Mutarama 2019.

Iyi ngengabihe igabanyijemo ibice bitatu (ibihembwe) aho igihembwe cya mbere kizatangira tariki 14 Mutarama kugeza tariki 4 Mata 2019,icya kabiri gitangira tariki 22 Mata gisozwe tariki 19 Nyakanga 2019;naho igihembwe cya gatatu kikazatangira guhera tariki 4 Kanama kugeza tariki 8 Ugushyingo 2019.

Nk’uko iyi ngengabihe ibigaragaza ngo ibizami bisoza amashuri abanza bizakorwa tariki 4 kugeza 6 Ugushyingo 2019;iby’amashuri y’icyiciro rusanze n’ayisumbuye bizakorwa guhera tariki 12 Ugushyingo bigeze tariki 26 Ugushyingo 2019.



Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/12/2018
  • Hashize 5 years