Mineduc igiye guhana byintanga rugero abarimu 118 n’amashuri asaga 110 ku buryo atazatangira umwaka utaha

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’Uburezi MINEDUC yatangaje ko igiye gufatira ibihano bikomeye birimo no kwirukana abarimu batubahiriza inshingano zabo,hari n’amashuri ashobora kutemererwa gutangira mu kwezi kwa Mbere ku mwaka utaha wa 2019.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 25 aho yavuze ko mu igenzura ryakozwe hari abarimu n’amashuri byagaragaweho amakosa adashobora kwihanganirwa, ariyo mbarutso yidindira ry’ireme ry’uburezi ritagerwaho.

Iri suzuma ryakorewe mu bigo by’amashuri bigera kuri 899 hari ahasanzwe abarimu bakora uko bishakiye aho basiba akazi, abatigisha amasaha yagenwe, ndetse n’abafitanye isano bakanagira uruhare mu iyibwa za mudasobwa[computers] ku mashuri n’ibindi bitandukanye.

Dr Mutimura yagize ati “Abarimu bagomba guhanwa mu buryo butandukanye ni 118, amashuri atazafungura igihembwe kiza mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha ni 118.”

Yasobanuye ko ayo mashuri ari bumenyeshwe ibyo abura agomba gushaka uko yabyuzuza, atabyubahiriza uko yabisabwe bigatuma atazemererwa gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha.

Dr Mutimura yamaze impungenge ababa bafite ubwoba bw’uko abanyeshuri babura uko biga Mu gihe ishuri rifunzwe, ashimangira ko nta ngaruka byabagiraho kuko bazoherezwa mu bindi bigo.

Yanavuze kandi ko hari amashuri 31 agomba gukorerwa ubugenzuzi mu mikoreshereze y’umutungo wayo, aho atagaragaza aho ibikoresho byinshi yahawe byarengeye azahanwa.

Gusa usibye ingamba zoguhana, Dr Mutimura yavuze kandi ko hari n’amashuri agera kuri 17 minisiteri y’uburezi igiye gukorera ubuvugizi akanafashwa kuzuza ibibura.

Isaac Munyakazi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yashimangiye ko ubugenzuzi buzakomeza gukorwa kugeza abadindiza uburezi bafashwe bakabiryozwa.

Akomeza agira ati “Ntabwo uburezi twabuzahura dukomeje kureberera ibikorwa nabi ntihagire igikorwa.”

Ikindi k’ingenzi ni uko Minisiteri yanatangije uburyo bwo kujya isohora ibipimo mu bijyanye n’imyigishirize, amashuri azakomeza kugaragara ko ahora inyuma akazafatirwa ibihano.

Kuri ubu igitegerejwe ni uko Minisiteri y’Uburezi iza gutangaza ku rubuga rwayo umubare n’icyemezo cyagiye gifatirwa abarimu n’amashuri nk’uko yabivuze.


Minisiteri yatangije uburyo bwo kujya isohora ibipimo mu bijyanye n’imyigishirize

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 5 years