MINALOC yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi umuganda wa kuweho

  • admin
  • 27/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Werurwe 2020, yatangaje ko “mu rwego rwo gukomeza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi”

Bivuze ko kuwa Gatandatu tariki ya 28/03/2020 “nta muganda uzakorwa; abaturage bose bazakomeza kuguma mu ngo zabo. Buri wese azakora isuku mu rugo rwe.”

Itangazo rya MINALOC rivuga ko “no ku Cyumweru tariki ya 29/03/2020 Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ntibazakora umuganda, nabo bazaguma mu ngo, bahakore isuku.”

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yo kuwa 21 Werurwe 2020 yafunze imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu birukikije, ndetse n’ingendo zihuza imijyi n’uturere imbere mu gihugu birahagarikwa, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya koronavirusi mu Rwanda.

Ayo mabwiriza yakuyeho ingendo zitari ngombwa ndetse gusohoka mu rugo nta mpamvu ifatika na byo birahagarikwa, ibyo bikajyana no gushishikariza abanyarwanda kwimakaza ikoranabuhanga mu kwishyurana kurusha kujya muri za banki na ATM.

Mu rwego rwo kwirinda ibintu bihuriza hamwe abantu benshi, Minisitiri w’Intebe yategetse ko amasoko afunze usibye ubucuruzi bw’ibiribwa n’imiti, kuri ibyo hiyongeraho ko na moto zaciwe mu bwikorezi bw’abantu.

Utubari na two kuva icyo gihe turafunze, abayobozi b’inzego z’ibanze bakaba bakomeje ubukangurambaga bugamije kumvisha abaturage ko ayo mabwiriza ari mu nyungu zabo, ibyo bikajyana no gufatira ingamba abayarengaho.

Coronavirus yadutse mu mpera z’umwaka ushize mu Bushinwa, umuntu wa mbere yagaragayeho mu Rwanda ni Umuhinde wagiye kwisuzumisha kuwa 13 Werurwe bayimusangamo, atangazwa ku munsi wakurikiyeho, akaba yarageze mu Rwanda kuwa 8 Werurwe.

Magingo aya mu Rwanda harabarurwa abarwayi ba Koronavirusi 54, nk’uko imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima ibitangaza. Ku rwego rw’Isi, abagaragayeho Koronavirusi ni 577,495, muri bo imaze guhitana 26,447 mu gihe abakize ari 129,991.

Itangazo ryasohotse mu kanya rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko uyu munsi kuwa 27 Werurwe hagaragaye abandi barwayi 4 ba Koronavirusi biyongera ku bandi 50 batangajwe mbere, abo bashya bakaba barimo umwe waje aturutse i Dubai, undi waje aturutse muri Amerika, na babiri batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye koronavirusi mu Rwanda.

Igihugu kimaze gupfusha benshi kubera Koronavirusi kugeza ubu ni u Butaliyani (9,134), muri abo abapfuye uyu munsi ni +919, uyu akaba ari wo mubare munini mu mibare y’ibihugu bitandukanye y’abapfuye none.

Igihugu gifite imfu nshya nyinshi nyuma y’u Butaliyani ni Espagne yapfushije 569 uyu munsi, muri rusange Koronavirusi ikaba imaze kwica ababarirwa muri 4,934 muri Espagne.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, igihugu gifite umubare munini w’abarwaye koronavirusi ni u Rwanda rufite 54 bose bakaba bakirwaye, Kenya ifite 31 barimo umwe wapfuye n’umwe wakize, Tanzania ifite 13 barimo umwe wakize, Uganda ifite 18 barimo bane bashya, mu gihe u Burundi buvuga ko nta murwayi wa koronavirusi nubwo Tanzania iherutse gutangaza ko hari umurwayi wayinjiyemo avuye mu Burundi.

Chief editor MUHABURA. RW

  • admin
  • 27/03/2020
  • Hashize 4 years