Min Nyirasafari yibukije urubyiruko rwibumbiye muri AERG ko ejo hazaza hari mu biganza byabo

  • admin
  • 17/12/2016
  • Hashize 8 years

Afungura ku mugaragaro amahugurwa ahuriyemo Urubyiruko rw’abana b’abakobwa rwibumbiye mu muryango AERG, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Nyirasafari Esperance yongeye kwibutsa uru rubyiruko rugizwe n’abakobwa biga mu mashuli makuru na za Kaminuza ko ahazaza habo hari mu maboko yabo kandi ari nabo bagomba guharanira ko haba heza.

Ni urubyiruko rw’abana b’abakobwa barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagezweho n’ingaruka zayo bakaba bibumbiye mu muryango AERG- (Association des Etudiant et Eleves Rescapes du Genocide) ruri mu mahugurwa agamije gubateguramo Abanyarwandakazi bafite intego ndetse n’indangagciro zibereye u Rwanda

Bose hamwe bagera kuri 200 bakaba barimo guhugurwa ku nsanganyamatsiko igira iti “My Future is in my hand” bisahatse kuvuga ugenekereje u Kinyarwanda “Ahazaza hanjie hari mu biganza byanjye”, bamwe mu bahuguwe bahamya ko bashimishwa cyane n’uburyo Leta y’u Rwanda ikomeje guha agaciro umwana w’umukobwa bitandukanye cyane n’uko mbere ubwo umugore yabaga ari wa muntu wasigajwe inyuma muri byose.

YANKURIJE Clarisse ni umunyeshuli wiga icungamutungo muri Kaminuza yigenga ya KIM, umwe mu bakobwa bahuguwe yavuze ko amahugurwa nk’aya atuma bumva bafite ijambo ndetse bikanabubakamo icyizere bakumva ko nabo bafite ijambo

Clarisse ati “Amahugurwa nk’aya nk’uko insanganyamatsiko yayo ibivuga iti “My future is in my hand” ibi bivuze ko ahazaza hacu tuhafite mu biganza byacu, ibi rero nkatwe nk’abakobwa twahuguriwe hano biduha imbaraga zo gutera imbere no gukomeza kwiyumvamo icyizero ko dufite ijambo nk’iyo abayobozi baduhagaze imbere bidutera kumva ko natwe twitaweho kandi dufite ijambo”

Ati “Inkuntu rero twifuza nka Leta yadufasha ni uko bakongera amafaranga haba muri BDF bakongeramo amafaranga mbese n’imishinga bateraga inkunga y’abakobwa n’igitsina gore muri rusange ikiyongera natwe tukabasha gukora tugatera imbere ubundi hehe no kongera gutegereza ko badufasha ahubwo natwe tukajya dufasha”

Ishimwe Marie Claire nawe nk’umwe mu banyamuryango ba AERG avuga ko iyi ari intambwe ikomeye baba bateye cyane kumva ko bashyigikwe kandi hari n’ubushake bwo guteza imbere umwana w’umukobwa.

Claire ati “Aya mahugurwa ngewe nyafata nk’ubutunzi bukomeye tuba twagenewe n’Ubuyobozi bwacu, ariko kandi nkurikije inama turi guhabwa hano ngewe ndabona nzahungukira byinshi bijyanye no kwiteza imbere, ibi bijyanye n’amasomo turi guhabwa atwubakamo icyizere kandi azadufasha kwihangira imirimo igihe tuzaba turangije amashuli yacu”

Ikindi kandi urabona na Leta y’u Rwanda yaduhaye ijambo muri ya gahunda ya He for She, byose biduha imbaraga zo gukora cyane tukabasha guhanga imirimo duhereye ku mishanga mito ikindi kandi tukabasha no kwigirira icyizere, ari nayo mpamvu turi muri uyu mwiherero wo kugirango tube twasobanukirwa n’imbaraga twifitemo”

TWAHIRWA Emmnuel, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu avuga ko aya mahugurwa afite intego yo kugirango bongere kububakamo icyizere cy’ejo hazaza no kugirango babungure ubumenyi barusheho kugumya guhangana n’ibigeragezo bahura nabyo umunsi ku munsi.

Twahirwa ati “Amahugurwa y’aba bana b’abakobwa afite intego yo kugirango twongere kububakamo icyizere cy’ejo hazaza no kubungura ubumenyi bubafasha guhangana n’imbogamizi zibabuza kugumya kwiyubaka, kandi ubumenyi bavana hano usanga bugira umumaro cyane ko n’iyo bageze hirya no hino mu mashuli bigamo babasha guhugura bagenzi babo ndetse wanareba n’umusaruro bagaragaza usanga ugaragara”

Twahirwa Emmanuel kandi akomeza avuga ko binyuze muri gahunda ya ELE Imbere Heza nayo ibarizwa mu muryango wa AERG aho bahugura abana b’abakobwa ku bijyanye no kwiteza imbere ndetse no gutinyuka gukora imirimo inyuranye batagombye kwitinya.

Ati “Abakobwa barashoboye cyane rwose ahubwo ni uko bitinya niyo mpamvu natwe nka AERG dutegura amahugurwa y’uru rubyiruko ahanini rwagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi tukabereka ko nabo bashoboye , ikindi tugira na Gahunda ya ELE Imbere heza aho duhugura abana b’abakobwa tukabereka ko imirimo yose bayishobora baramutse baretse kwitinya”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango-MIGEPROF, Madame Nyirasafari Esperance yavuze ko nk’uko insanganayamatsiko ibivuga abana b’abakobwa bakeneye umuntu ubibutsa ko bashoboye kandi nta murimo wagenewe umugabo cyangwa uwagenewe umugore.

Ati “Ni uburyo bwo gutuma umwana w’umukobwa yumva ko afite uruhare mu buzima bwe, ubw’umuryango we ndetse n’Igihugu cye akamenya ko hari uruhare rwe rukenewe kugirango abo bose batere imbere kandi nawe aterimbere muri rusange”

Uruhare rwabo bakwiye kujya barugira kuko n’iyo biga baba bateza imbere igihugu cyabo kuko ibyo bakura mu mashuli bazaza kubikoresha mu buzima bwo hanze bubaka igihugu cyabo, ibi rero kugirango babimenye nta handi byanyuzwa ni muri aya mahugurwa aba yabateguriwe”

Min Nyirasafari kandi yanavuze ko n’ubwo muri iyi gahunda ya Kora-Wigire hakigaragara ubwitabire buri hasi bw’igitsina gore ariko hari icyizere cyane ko binyuze muri gahunda ya He for She ishyigikiwe n’umukuru w’igihugu byose bizagerwaho abana b’abakorwa bagakangurirwa imyuga ndetse bakanitabira gukoresha ikoranabuhanga bikazajyana no kurandura burundu ihohoterwa rikorwa umwana w’umukobwa n’umugore muri rusange.
YANKURIJE Clarisse umunyeshuli wiga icungamutungo muri Kaminuza yigenga ya KIM, umwe mu bakobwa bahuguwe yavuze ko amahugurwa nk’aya atuma bumva bafite ijambo
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango-MIGEPROF, Madame Nyirasafari Esperance
TWAHIRWA Emmnuel, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu
Abana b’abakobwa bahuguwe bemeza ko aya mahugurwa arabasiga biyumvishemo icyizere cy’ejo hazaza



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 17/12/2016
  • Hashize 8 years