Min Nyirasafari yabwiye Urubyiruko rwibumbiye muri AERG uburyo yarokowe n’Umuhutu w’Umuyisilamu

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years

Min Nyirasafari yasangije amwe mu mateka y’Ubuzima yanyuzemo, Urubyiruko rwibumbiye mu muryango AERG ruri guhugurirwa kuri Avega Agahozo mu karere ka Rwamagana, aho yagarutse ku mateka yaranze ubuzima bwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugeza kuri uyu munsi akaba yababwiye ko n’ubwo akiri umwana yabayeho mu buzima bwo guhabwa akato azizwa uko yari Umututsi cyane cyane mu gihe yari mu mashuli, ariko ntibyamubuzaga guhora ari umukobwa ukunda wkiga kandi ufite intego yo kuzitura Papa we wahisemo kumwitirira izina rye- Safari (Nyirasafari).

Muri aya mahugurwa ahuriyemo abana b’abakobwa basaga 200 biga mu mashuli makuru na za Kaminuza, Uru rubyiruko rwasangije ibiganiro bitandukanye n’abayobozi banyuranye bose bagaruka ku ngingo yo kubibutsa ko ahazaza habo hari mu biganza byabo ndetse ko aribo bagomba gukora ibishoboka byose ngo hazabe heza nk’uko Leta y’u Rwanda ibibifuriza.

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango –MIGEPROF Madamu Nyirasafari Esperance yagarutse kuri aya mateka ye mu rwego rwo gusubiza ndetse no kwibutsa abana b’abakobwa bibumbiye mu muryango AERG ahanini usanga ari bamwe bahuye ndetse bagakorwaho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, aha akaba ari mu rwego rwo kubaremamo icyizere cy’ejo hazaza no kubibutsa ko bafite inshingano zo kubaka igihugu kizira ivangura iryo ariryo ryose kugira ngo berekane itandukaniro ry’Ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda ari nabwo bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.’

Mu butumwa bwe bwagarutse ku mateka ye bwite mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Minisitiri w’Uburinagnire n’Iterambere ry’Umuryango Madamu Nyirasafari Esperance yabwiye uru rubyiruko rwiga mu mashuli makuru na za Kaminuza ko n’ubwo iwabo bari batuye muri Perefegitura ya Gisenyi hari hafi ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bitaga Zaire ariko bitari byoroshye kugira ngo babashe kwambuka bahunge interahamwe zabahigaga

Kwitirirwa Papa we byabanje kumutera ipfunwe….

Min Nyirasafari kandi yavuze ko Papa umubyara yitwaga Safari yababazwaga cyane no kuba yitwa Nyirasafari izina rikomoka kuri se umubyara witwaga Safari

Ati”Ngewe nababazwaga cyane n’ukuntu ari nge mukobwa witwaga Nyirasafari usibye abahungu nibo twagiraga bitwa ba Safari, rimwe rero naje kubibaza Papa ndamubwira nti kubera iki wanyise Nyirasafari?, nuko nawe yahise anahamagara maman nuko arantonganya ati wamwana we nkwiyitirire nurangiza uvuge ko bikubangamiye nuko kuva ubwo Maman niwe wamumfashije banyumvisha uburyo ari byiza gusa nange byanshyizemo imbaraga na nyuma bamaze kwicwa nkajya numva ko aringewe Safari (Aha yavugaga Papa we) wasigaye kandi ugomba kwita ku muryango wo kwa Safari”

Min Nyirasafari kandi yakomeje avuga ko yageze nyuma akajya aterwa ishema n’uko yitwa izina rya se wamubyaraga avuga ko nyuma y’uko Ababyeyi be bicwa nawe yasigaye yumva ko ariwe ugomba kusa ikivi yasubitse ndetse akaba ariwe ukwiye gukora cyane akazita ku bavandiwe be bari barokotse mbese akajya mu mwanya w’ababyeyi be.

Twebwe twigaga mu byangombwa byacu byose handitsemo Tutsi……

Min Nyirasafari yavuze ko n’ubwo yari umututsi bitamubuzaga gukunda kwiga gusa ngo ntibyabaga byoroshye cyane ko mu gihe bari mu mashuli abanza n’ayisumbuye mu byangombwa byabo byose habaga handitsemo Tutsi bivuze ngo byabaga byoroshye ku mwarimu kumenya ngo uyu ni Umututsi, Umutwa ,cyangwa ni Umuhutu

Minisitiri Nyirasafari avuga ko byamuteraga ipfunwe guhagurutswa mu ishuli buri munsi rimwe na rimwe iyo Abatutsi bahagurutswaga abasigaye bicaye barabakwenaga ku buryo kuri we yahitaga yumva acitse integer cyane ariko bitewe n’uko yari umuntu ukunda kwiga cyane ntago byamucaga intege cyane mu myigire.

Ati “Mwebwe hari byinshi mutazi ubundi habagaho ikitwa Fishe Signalitique byose byabaga birimo Tutsi,Tutsi…. Mwe mugira amahirwe nta wigeze abahagurutsa kuko twe baraduhagurutsaga bakadukwena kuburyo nawe wumvga ufite ipfunwe,gusa ngewe nakundaga kwiga cyane bitewe n’uko nabonaga uburyo duhabwa akato bikantera gushyiramo imbaraga ntitaye kubyatubagaho byose, gusa nigaga ku nyundo mu ishuli rikomeye ryigagamo abana b’abayobozi bariho icyo gihe abitwa ba Nsekarije, ba Rwagafirita mbese abo bana babo twariganaga”

Minisitiri yakomeje abwira aba bana b’abakobwa ko indi ntwaro yatumaga biga cyane ni uko kubona ishuli noneho uri Umututsi byabaga bigoye

Ati “Impamvu ngewe nigaga nkirinda ibindangaza ni uko nabaga nziko ndamutse mpuye n’ikibazo cyangwa wenda nk’umuhungu akantera nk’inda ubwo nari kwirukanwa burundu niyo mpamvu ishuli numvaga aribwo buzima bwange”

Umuhutu w’Umuyisilamu niwe watumye turokoka Jenoside ngewe na barumuna banjye

Min Nyirasafari kandi avuga ko kugira ngo barokoke we na barumuna we byaciye munzira zateguwe n’Imana kuko bakijijwe n’Uwo bitaga Umuhutu akabanyuza kuri bariyeri zarindwaga nb’abahutu yabashyize muri Butu y’imodoka.

Yagize ati “Iwacu twari abana icyenda kuko barabyaraga rwose twari benshi nababwiye ko hari n’akana karokotse gafite imyaka itatu, gusa hari umwe bateye Gerenade,abandi twabashije kurokoka navuga ko ari nk’amahirwe twagize kuko twari tutari kumwe , twabaga muri Perefegiture ya Gisenyi (Ubu ni mu karere ka Rubavu) hafi cyane ya Zaire, twabanje kwihishahisha ariko iwacu bamaze kubica haza abantu b’inshuti zacu umwe wari umuyisilamu yabashije kuza yari afite imodoka inyuma muri buti aratujyana ngewe na karumuna kanjye akajya atunyuza kuri bariyeri gusa kuko we yari umuhutu ntago bamuhagarikaga”

Rero uwo muyisilamu witwaga Ntamuhanga yatugejeje ahitwaga St Fidele atwambutsa mu ijoro tugera I Goma, noneho abana bacu basigaye abantu twari duturanye nibo babafashe kuberako ababyeyi bacu bari bamaze kwicwa, ubwo abo baturanyi hari uburyo bajyaga baza nko guhahira I Goma cyangwa kuhasengera nibo bagiye babasha kwambutsa abo bana bandi tuvukana, ubwo twajya kubona tukabona uwana araje”

Minisitiri muri MIGEPROF, Madamu Nyirasafari kandi yabwiye uru rubyiruko ko Nyuma ya Jenoside yakomeje gukora cyane n’Ubwo bitari bimworoheye kubasha kurera barumuna be ndetse n’abana ba mukuru we wari umaze kwitaba Imana, we yaharaniraga gukora ibishoboka byose ngo abashe kwesa ikivu ababyeyi be basize ndetse kugeza uyu munsi wa none akaba akiri Umudamu uhorana ishyaka ryo kuba indashyikirwa

Min Nyirasafari kandi yahaye ubutumwa uru rubyiruko rwo kwirinda ibishuko biri hanze aha ati “Ngewe njya no kwiga muri kaminuza nyuma ya Jenoside ntago byari byoroshye ahani bitewe n’ubuzima bubi twabaga tubayemo ahanini bitewe n’ibikomere twasigiwe na Jenoside ariko ibyo byose iyo ufite intego ntago byakubuza kwihangana ukanyurwa na duke ufite kandi ugakora cyane kugira ngo uzagire ahazaza heza”



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 18/12/2016
  • Hashize 7 years