Milliyoni 29 nizo zigiye gukoreshwa mu icukurwa ry’amabuye y’agaciro mu birombe bya Bisesero

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’Umutungo Kamere yasinyanye amasezerano na Sosiyete Tri Metals Mining (Rwanda) Ltd yemeye gutangiza umushinga w’ubucukuzi wa miliyoni 39 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 29 z’amafaranga y’u Rwanda) wo gucukura amabuye y’agaciro mu birombe byahoze byitwa ibya Bisesero.

Iyi kompanyi ni ishami rya Sosiyete Mawarid Mining LLC nay o ifitwe n’indi yitwa MB Holding Company LLC yo mu mwigimbakirwa (Paninsula) wa Oman muri Aziya. Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa kabiri ashingiye ku kureba uburyo ibirombe byo mu Bisesero byatezwa imbere nyuma y’aho iyi kompanyi yapiganiye ibirombe ikabitsindira nk’uko byagaragajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere Evode Imena. Ati “Amasezerano akubiyemo ibintu bitandukanye, ahitwaga Bisesero twahakasemo ibipande bitatu ari na byo iyo sosiyeti yatsindiye. Kuri buri gipande izashoramo hafi na miliyoni 13 z’amadorali y’Amerika, ibi bizajyana no kumenya ubwiza n’ubwinshi bw’amabuye ari hariya hantu, hamara kumenyekana ko ari menshi kandi meza n’uburyo yacukurwa, hakubakwa ikirombe. Bivuga ibikorwaremezo bizatuma ubucukuzi bubaho, inganda zizatuma amabuye ayungururwa n’ ibikoresho bizatuma acukurwa akanayungururwa.”

Yongeyeho ko ahazakorerwa ubushakashatsi habarirwa kuri hegita hafi ibihumbi 15, bagateganya ko bugomba kurangira mu gihe kitarenze imyaka itatu uhereye ubu yashyiriweho amasezerano. Imena Evode avuga ko amasezerano yashyizweho umukono azamara igihe cy’imyaka itatu. Ati “Twasinyanye na bo amasezerano y’imyaka itatu avuga ngo bihutishe ibikorwa bamenye n’ ubwiza bw’amabuye biri hariya, noneho bitewe n’ubwinshi n’ubwiza bw’amabuye na gahunda yo kuyacukura, tuzagene imyaka yacukurwa ishobora kuva kuri itanu ikagera kuri makumyabiri n’itanu.”

Tariq Al Barwani Umuyobozi wa Mawarid isosiyeti ikora imirimo yo gucukura amabuye y’agaciro na Peteroli mu bihugu bitandukanye, yishimiye amasezerano yagiranye na MINIRENA yemeza ko bagiye kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda, Francis Gatare, yishimiye amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi, avuga ko uyu mushinga wa Mawarid uzagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.Src:Imvaho

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/02/2016
  • Hashize 8 years