Miliyoni zisaga 800 z’inyamaswa zarapfuye kubera inkongi z’umuriro

  • admin
  • 09/01/2020
  • Hashize 4 years

Kuva muri Nzeri umwaka ushize wa 2019, igihugu cya Australia cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku gice cyacyo kinini, haba mu mashyamba ndetse no mu mijyi ituwe n’abantu benshi, ku buryo 24 bamaze gupfa, abasaga 10 baburirwa irengero, naho ibihumbi 100 bakaba baramaze guhunga iyo nkongi.

Ikinyamakuru Le Figaro dukesha iyi nkuru, kivuga ko iyo nkongi imaze gutwika inzu zisaga 1500 ku buryo zahindutse ivu, ibyo bikaba byaratumye ba mukerarugendo n’abaturage bahungira mu bindi bice nka Sydney na Canberra, nk’uko babikanguriwe n’ubuyobozi, gusa kugenda na byo ngo bikaba ari ikibazo kubera umubyigano w’ibinyabiziga.

Kuva iyo nkongi yatangira, ntiragabanya ubukana nubwo imbaraga ari nyinshi z’igihugu ndetse n’ibindi bihugu bifasha Australia kuyizimya nka Canada na Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuko umuriro umaze gutwika ahangana na hegitari zigera kuri miliyoni 80, cyane ko n’imvura yaguye muri ako gace muri iki cyumweru itigeze iwucubya, ahubwo ubushyuhe bukomeza kwiyongera.


Kuri ubu Leta n’abafatanyabikorwa barakora ibishoboka byose ngo bageze ibiribwa n’amazi ku bantu bataye ibyabo ndetse bikaba byaranakongotse, gusa ngo ikindi giteye inkeke n’ibyotsi bihumanya byuzuye ikirere kuko bishobora gutera abantu benshi indwara z’ubuhumekero, igihugu cya Australia kikaba gikomeje gusaba ubufasha bw’amahanga.

Umushakashatsi mu by’ibinyabuzima muri Australia, Christopher Dickman, avuga ko kuva iyo nkongi yatangira hamaze gupfa inyamaswa zigera kuri miliyoni 812, ziganjemo izitwa Kaolas ziba mu biti. Uretse izahiriyemo hari n’izacitse inkongi ariko zikazira umwuma kubera kubura amazi.

Kaminuza ya Sydney na yo yakoze ubushakashatsi mu gace kamwe kitwa Nouvelle-Galles, bukaba bwarerekanye ko kuva muri Nzeri 2019, hamaze gupfa miliyoni 480 z’inyamaswa z’amoko atandukanye.


Gusa abashakashatsi batandukanye bahuriza ku kuvuga ko iyo nkongi izahagarara nibura hamaze gupfa miliyari imwe y’inyamaswa ziganjemo Kaolas ndetse na Kangourous, kuko ari zo nyinshi muri icyo gihugu, bikavugwa ko kugira ngo ibyangijwe n’iyo nkongi bizasubirane bisaba nibura imyaka 40 iri imbere.

Leta y’icyo gihugu iherutse guhamagara abahoze mu ngabo benshi ndetse n’abandi bantu bagera ku bihumbi bitatu kugira ngo bayifashe mu kubarura ibyangiritse, gusana ibikorwa remezo birimo amashanyarazi ku ikubitiro, no gutanga ibiribwa ndetse na lisansi mu mijyi yangijwe cyane n’icyo cyorezo.

Australia ni igihugu ariko cy’ikirwa ari na cyo kinini ku mugabane wa Oceania, ugizwe n’ibirwa byinshi biri mu nyanja ya Pacifique, kikaba gikunze kwibasirwa n’inkongi y’umuriro kubera ubushyuhe bw’ikirere cyaho buza buri gihe muri Nzeri buri mwaka.

Ibarura ryo muri 2014 ryerekanye ko icyo gihugu ari na cyo kirwa kinini ku isi. Icyo gihe cyari gifite abaturage barenga miliyoni 23.5, kikaba gifite ubuso bungana na km2 miliyoni 7.6 zigizwe ahanini n’amazi.

Muhabura.rw

  • admin
  • 09/01/2020
  • Hashize 4 years