MIDMAR yasobanuye iby’impunzi z’abanye Congo zafashe icyemezo cyo kuva mu nkambi ya Kiziba

  • admin
  • 20/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’inkuru twabagejeho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gashyantare 2018, y’Impunzi z’abanye Congo zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba ihereye mu karere ka Karongi ho mu Ntara y’Uburengerazuba zavugaga ko inzara muri iyi nkambi imeze nabi ari nayo mpamvu zamaze gufata umwanzuro ntakuka wo gusubira iwabo cyangwa abazishinzwe bakazimurira mu kindi gihugu. Kuri ubu Minisiteri y’Impunzi no kurwanya ibiza mu Rwanda, yasobanuye imiterere y’ikibazo izi mpunzi zifite ndetse n’ingamba zafashwe.

Iki kibazo cy’izi mpunzi cyafashe indi ntera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, aho benshi muri izi mpunzi bafashe ibyabo byose biyemeza gusohoka mu nkambi berekeza ku biro by’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR kugira ngo zikemurirwe ikibazo, ibintu byateje impagarara n’umuvundo ukabije.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Impunzi muri Minisiteri y’Impunzi no kurwanya ibiza, Rwahama Jean Claude, yemeje iby’uko izi mpunzi zamaze gusohoka mu nkambi abwira itangazamakuru ko zasohotse ku mpamvu z’uko zivuga ko imibereho yabo idahagaze neza muri iyi minsi.

Yagize ati “Zimwe mu mpunzi ziri mu Nkambi ya Kiziba zasohotse inkambi, bari bamaze iminsi babivuga cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko kubera igabanuka ry’ibiribwa n’ibindi bavuga byo kubagira nk’abanyarwanda bidafite ishingiro, ngo byo kubashyira muri gahunda z’Ubudehe ariko si byo Ngo bahisemo gusubira iwabo”

Yakomeje agira ati “Twagerageje kuganira nabo tubereka ko icyo cyemezo bafashe atari cyiza muri iki gihe; gusubira iwabo ku mpunzi ni uburenganzira ariko igihugu cyabo nta mahoro n’umutekabno biraboneka.”

Rwahama yagaragaje ko izo mpunzi zasohotse mu nkambi zibarirwa hagati ya 500 n’igihumbi ariko Minisiteri ntiramenya aho ikibazo cyerekeza.

Yagize ati “Ni icyemezo bari bashyize mu mitima yabo, bagishyira mu bikorwa uyu munsi mu gitondo, cyane cyane biganjemo urubyiruko n’abana ariko ubu bari Mu mujyi wa Karongi ahakorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi.”




SOMA INKURU BIFITANYE ISANO HANO
: Karongi : Impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zafashe umwanzuro wo gusubira iwabo [Reba amafoto]

Yanditswe na Chief Editor

  • admin
  • 20/02/2018
  • Hashize 6 years