Mgr. Antoine Kambanda, Umunyarwanda wa mbere ubaye Karidinari

  • Ruhumuriza Richard
  • 25/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, yatangaje ko Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yazamuwe mu ntera akaba yatorewe kuba Karidinari (Cardinal).

Musenyeri Antoine Kambanda wahawe inkoni ya Gishumba muri Nyakanga 2013, abaye Umunyarwanda wa mbere ugizwe Karidinari akaba yimikanywe n’abandi 12 barimo ikenda bari munsi y’imyaka 80 y’ubukuru.

Aba bakardinari bashasha 13 batowe bazemezwa kuri iyo mirimo ku tariki  28 z’ukwezi k’Ugushyingo nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru gitangaza amakuru ya Vatican.

Musenyeri Kambanda Antoine yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali, afite imyaka 61.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale.

Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Mgr. Kambanda ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu mwaka ushize ubwo yimikwaga nk’Arikiyepisikopi wa Kigali

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’Umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo.

Kuva mu 2005 kugeza mu 2006 yabaye Umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 ni bwo yahawe inkoni ya Gishumba.

Ku itariki ya 19 Ugushyingo 2018 ni bwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba Arikiyepisikopi wa Kigali, kuwa 27 Mutarama 2019 aba ari bwo asimbura Arikiyepisikopi Tadeyo Ntihinyurwa ugiye mu kiruhuko.

Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Abakirisitu Gatolika mu Rwanda bakomeje kumusabira ngo Imana imwongere imbaraga ziva mu ijuru, akomeze kuzuza neza inshingano yamutoreye.

  • Ruhumuriza Richard
  • 25/10/2020
  • Hashize 3 years