Meya wa Rusizi weguye ku bushake yasimbuwe n’uwari amwungirije

  • admin
  • 15/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Njyanama y’Akarere ka Rusizi yemeye ubwegure bw’uwari Umuyobozi wako, Harelimana Frederic, itora Kankindi Léoncie wari Umwungirije ashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, kukayobora by’agateganyo.

Harerimana Frédéric wayoboraga Rusizi yeguye ku mirimo ye ku mpamvu yise “bwite” mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 13 Gicurasi 2018.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Inama Njyanama yateranye yemera ubwegure bwe ku bwiganze bw’amajwi 100%.

Nk’uko amategeko abiteganya ko iyo Umuyobozi w’Akarere yeguye ku mirimo ye asimburwa by’agateganyo na Visi Meya ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Njyanama yahise imusimbuza Kankindi Léoncie wari uri kuri uwo mwanya.

Hakurikijwe ingingo ya 79 y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Akarere yo ku wa 24/02/2006, iyo Umuyobozi w’Akarere agize impamvu ituma adakomeza imirimo ye asimburwa n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari n’Ubukungu, amatora akaba mu gihe kitarenze amezi atatu.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Mvuyikongo Jean Claude, yatangaje ko ibaruwa ya Harerimana isobanura ko yeguye ku mpamvu ze bwite, nta kindi cyavuzwe cyaba cyaramuteye gusezera, akaba yasimbuwe mu buryo buteganyijwe.

Yagize ati “Kugeza ubu ibaruwa twakiriye yatubwiraga ko yeguye ku mpamvu ze bwite kandi iyo umuntu adakomeje inshingano imirimo y’akarere iba igomba gukomeza.”

Yakomeje avuga ko ibi bitazasubiza imihigo inyuma kuko n’ubusanzwe umuntu umwe atariwe ukora inshingano.

Uretse i Rusizi, kuri uyu wa Mbere Musabimana Odette wari Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rega ADEPR mu Murenge wa Jenda, yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu mu gihe cy’inzibacyuho asimbuye Uwanzwenuwe Théoneste wakayoboraga weguye na Mugwiza Antoine wari Umuyobozi wako wungirije ushinzwe Ubukungu akaba yarasezeye ku mirimo ye.


Njyanama y’Akarere ka Rusizi yatoye Kankindi Léoncie(ufite mikoro)wari Umwuri ashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, kukayobora by’agateganyo

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 15/05/2018
  • Hashize 6 years