Meya wa Ngoma arasabira abaturage inzitiramibu!

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yagaragarije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubuzima, Dr. Patrick Ndimubanzi ko abatuye Ngoma bahangayikishijwe bikomeye n’ ubwiyongere bwa Malariya.

Meya Nambaje yavuze ko ubwo bwiyongere buterwa n’uko hari abataragejejweho inzitiramibu no kuba hatagiterwa imiti yica imibu , yasobanuye ko ubwo hatangwaga inzitiramubu mu minsi yashize hari abaturage zitagezeho. Yagize ati “Dufite ikibazo cy’inzitiramubu, iyo dusuye imiryango batubwira ko nta nzitiramubu bahawe, mwaturebeye muri bwa bubiko bwanyu bugari izibitsemo kandi nziza abaturage bacu bakaziryamamo.”

Dr. Ndimubanzi yemereye meya wa Ngoma ko hagiye kurebwa uko abataragezwaho inzitiramibu bazigezwaho. Yagize ati “Ku kibazo twumvishe cya Malariya iri kugenda yiyongera tuzabivugana n’inzego zitandukanye RBC n’abandi turebe inzitiramibu dufite uko zingana hanyuma dushobore kubagenera.”

Akomeza avuga ko gahunda yo gutera imiti igikorwa, kuri ubu bakaba barahereye aho malariya igaragara cyane ariko gahunda ikazagera hose. Yagize ati “Ibyo gutera imiti twatangiriye ahantu hagaragara Malariya nyinshi cyane, ariko tukazakomeza bitewe n’uko ubushobozi butwemerera.” Mu rwego rwo kurinda no kwita ku buzima, Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yasabye abatuye intara y’ Uburasirazuba n’akarere ka Ngoma by’ umwihariko gushyira imbaraga mu bikorwa by’ isuku no gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe kugira ngo igihe cyose bakenereye serivisi z’ ubuvuzi bajye bazibona bidatinze.

Imibare igaragaza ko abatuye intara y’ Uburasirazuba abamaze gutanga umusanzu w’ ubwisungane mu kwivuza bari ku ijanisha rya 77%.

Yanditswe na Ubwanditsi Muhabura.rw

  • admin
  • 10/12/2015
  • Hashize 8 years