Meya Mutakwasuku yemeye ko yabeshye abadepite

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years

Abadepite banenze abayobozi b’Akarere ka Muhanga bayobowe na Meya Mutakwasuku Yvonne, ko banze kumvira inama babagiriye, ndetse bagahindukira bakabeshya ko bashumbushije abaturage bambuwe inka zo muri gahunda ya Girinka.

Ubwo Abadepite bajyaga mu karere ka Muhanga umwaka ushize, bagejejweho ikibazo cy’abaturage batanu bambuwe inka n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gitima, bushyigikiwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhanga, ndetse n’Akarere ntikabarenganura. Nyuma yo kubona ko aba baturage batishoboye bambuwe inka mu buryo bw’amaherere, abadepite basabye ubuyobozi bw’Akarere gukurikirana iki kibazo kigakemuka, ndetse abayobozi bagize uruhare muri iki kibazo bagakurikiranwa.

Mu ruzinduko abadepite bamazemo iminsi muri aka karere, babajije abayobozi b’Akarere ka Muhanga barimo n’umuyobozi w’aka karere Mutakwasuku Yvonne, niba ikibazo cy’abo baturage cyarakemutse, babizeza ko abo baturage uko ari batanu bashumbushijwe. Icyatangaje abo badepite, ni uko bakoze ubugenzuzi bagasanga ibyo babwiwe ari ikinyoma, nta n’umwe wasubijwe inka yambuwe ku maherere. Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Depite Mukama Abbas, wari uyoboye itsinda ry’abadepite basuye aka karere, yavuze ko bitumvikana ukuntu abayobozi barenganya abaturage bikageza naho babambura inka bahawe muri gahunda ya Girinka.

Depite Mukama yibukije ko izi nka abo baturage bari barazihawe mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene, ababwira ko kudashumbusha aba baturage nk’uko babisabwe umwaka ushize bakanagerekaho kubeshya ko babashumbushije ari ikibazo bakwiye gukosora. Yagize ati “Kuki mutashyize mu bikorwa umwanzuro n’inama abadepite babagiriye? Turifuza ko abaturage bambuwe inka bashumbushwa.” Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, n’Umunyabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga Habinshuti Védaste, babwiye abadepite ko amakosa bakoze bayemera, ndetse biyemeza kuyakosoza bashumbusha abo baturage mu minsi ya vuba.

Ikibazo cy’inka za Girinka mu karere ka Muhanga ntikigarukira gusa kuri aba baturage bazambuwe, kuko hari n’abandi basaga 100 bivugwa ko bazigurishije mu myaka itanu ishize.

Muri aka karere kandi havuzwe hotel Perezida Kagame yateye inkunga hanyuma akarere ntikayubake http://muhabura.rw/amakuru/ubukungu/article/ntibarubaka-hoteli-perezida-kagame-yateye-inkunga-mu-2004

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/01/2016
  • Hashize 8 years