Mesut Ozil yakozwe ku mutima n’umwana w’umushumba yabonye yambaye umwambaro we wanditseho izina rye n’ikaramu

  • admin
  • 12/03/2019
  • Hashize 5 years

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil, yoherereje umwana muto umufana wo muri Kenya umwambaro wanditseho amazina ya Ozil na nimero 10 imuranga mu kibuga.

Mesut Ozil yavuze ko yakozwe ku mutima no kubona ifoto y’uwo mwana yambaye umwenda bikoreye, wanditseho Ozil na nimero ye.

Erick Njiru,Umunyamakuru w’imikino wo muri Kenya niwe wabaye imbarutso y’uko Ozil yafasha uwo mwana wamenyekanye ku izina rya Lawrence kuko yamufotoye.Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2018, ni bwo umunyamakuru yabonye uwo mwana mu muhanda i Nairobi aragiye inka yambaye agapira gafite amabara y’umweru n’umutuku kanditseho Ozil na nimero 10 ariko bigaragara ko abantu babyanditseho bakoresheje ikaramu n’intoki.

Uwo munyamakuru yagize ati “Uwo mwana yambwiye ko akunda cyane Mesut Ozil, ari na yo mpamvu yahisemo kwandika izina rye kuri uwo mupira. Ntekereza ko umunsi umwe aya makuru azagera kuri Ozil agafasha uwo mwana kubona umwambaro nyawo wa Arsenal.”

Uwo munyamakuru yashyize ifoto y’uwo mwana kuri Twitter iherekejwe n’amagambo yamubwiye ko akunda Ozil n’ikipe ya Arsenal, bidatinze amakuru agera kuri Mesut Ozil bimukora ku mutima.

Inkuru ducyesha BBC ivuga ko Ozil akimara kubimenya bitagarukiye aho, ahubwo ngo yiyemeje gushakisha uwo mwana no kumenya aho aherereye, hanyuma amwoherereza impano igizwe n’inkweto n’imyenda nyayo imeze nk’iyo Ozil yambara mu kibuga.

Inzozi za Lawrence zabaye impamo abifashijwemo n’uwo munyamakuru, imyambaro imugeraho iturutse kuri Ozil. Uwo munyamakuru yashyize andi mafoto ya Lawrence kuri Twitter yambaye imyenda yohererejwe na Ozil, amwenyura ndetse yishimye.

Ayo mafoto na yo yageze kuri Ozil na we ayasangiza abamukurikira kuri Twitter, yongeraho n’amagambo agira ati “Ifoto y’umwana muto wo muri Kenya yambaye umwenda yikoreye yankoze ku mutima. Ubu noneho ntewe ishema n’uburyo Lawrence n’abavandimwe be bishimye.”

Uyu munyamakuru w’imikino wo muri Kenya niwe wabaye imbarutso y’uko Ozil afasha uyu mwana wamenyekanye ku izina rya Lawrence



MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/03/2019
  • Hashize 5 years