Messi, Suarez na Neymar.Jr ni abanyabugeni –”Arsene Wenger”

  • admin
  • 17/03/2016
  • Hashize 8 years

Mu mukino wo kwishyura wa 1/8 ya UEFA Champions league, Arsenal yongeye gutsindwa na FC Barcelona ibitego 3-1. Bitatu bya Barca byatsinzwe na Neymar, Suarez na Messi maze Wenger ati aba ni abanyabugeni kudutsinda si igitangaza. Kimwe cya Arsenal cyatsinzwe na Mohame EL neny.

Igiteranyo cy’ibitego ni 5-1. Ibi ariko nta gikuba ngo byagateje ku bakunzi ba Arsenal kuko nta kipe aba basore ba Barca batatsinda. Kuri ubu aba basore MSN bamaze gutsina ibitego 108 mu gihe Arsenal yose imaze gutsinda 98 muri iyi season.

Mu maakipe 8 asigaye harimo imwe yi mu Bwongereza ariyo Manchester City. Nayo ibikesha gutombora neza, Dynamo Kiev. Kimwe no muri Europa haraza gusigaramo imwe iza kurokoka hagati ya Man U na Liverpool, kuko ni inzozi ko Totnham yaza kwishyura Dortmund ibitego 3.

Ibi biza bishimangira ko mu gihugu cy’ubwongereza n’ubwo baryoshya shampiyona, amakipe yaho araciriritse. Urwego Man.U iriho ni narwo Stoke City iriho. Yego ni uburyohe iwabo ariko ni ikimwaro ku ruhando mpuzamahanga kuko zose nta nimwe ishobora kwigaragaza hanze.

Ibi byanagarutsweho n’uwabiciye bigacika Rio Ferdinand ubwo yavugaga ko amakipe yo mu Bwongereza nta bakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga afite. Ati “Barca ifite Messi, Suarez na Neymar, Real ifite Bale, Benzema na Christiano, PSG ifite Di Maria Na Ibrahimovic ,Bayern ikagira Lewandowisk Roben na Muller. Ubu twe dufite nde na nde ?”

Amakipe 8 yageze muri kimwe cya kane ni Real Madrid, Barcelona na Atletico Madrid (Esipanye), Buyern Munich na Wolfsburg (Ubudage), Paris Saint Germain (Ubufaransa), Benefica Lisbon (Portugali) na Manchester City yo mu Bwongereza. Kuri uyu wa 18 nibwo tuza kumenya uko amakipe azahura muri 1/4

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/03/2016
  • Hashize 8 years