Menya uburyo wa gira ubuzima bwiza kandi ukirinda kwangiza amafaranga

  • admin
  • 08/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

Benshi ku isi bagira ibibazo bitandukanye biterwa n’indwara akenshi baba barashohoraga kwirinda bo ubwabo, ibyo bibatwara akayabo nyamara bikaza kubageza ku burwayi akenshi burushya no kuvurwa. Aha rero hari uburyo wabaho neza ndetse ukarushaho kugira ubuzima bwiza kandi ukirinda no gusesagura.

Gukora imyitozo ngororamubiri no kurya indyo yuzuye

Byagaragaye ko gukora imyitozo ngororamubiri ari kimwe mu bintu bituma umubiri ugira ubudahangarwa ku ndwara nyinshi nk’indwara y’umutima

Abantu benshi ku isi bagira ibibazo bitandukanye biterwa n’indwara akenshi baba barashohoraga kwirinda bo ubwabo, ibyo bibatwara akayabo nyamara bikaza kubageza ku burwayi akenshi burushya no kuvurwa. Aha rero hari uburyo wabaho neza ndetse ukarushaho kugira ubuzima bwiza kandi ukirinda no gusesagura.

Kwivuza hakiri kare

Abantu benshi bakunze kumva ko kwa muganga hajyayo abantu baba barembye gusa, nyamara ntago aribyo kuko ahubwo buri wese yagombye kugira umuco wo kujya yisuzumisha kenshi mbere y’uko aremba dore ko iyo umuntu amenye uburwayi bwe mbere aba afite amahirwe menshi cyane yo gukira vuba no gukoresha umutungo muke yivuza.

Kwirinda kugendera mu kigare

Bikunze kwemezwa n’abantu benshi ko bakoresha umutungo baba batateganyije kubera abo bagendana akenshi bakabakururira ubusinzi, ubusambanyi n’izindi ngaruka mbi nyinshi kandi bakirinda, byaba byiza rero umuntu agiye ashishoza akamenya imico y’abo bagendana kandi akirinda kuba yakisanga mu mico mibi yavanye kubo bagendana.

Gufata ikiruhuko ariko wirinda gusesagura

Ntabwo kuruhuka bivuga kujya mu tubari cyangwa ahandi hantu hahenze, byaba byiza ugiye ufata igihe ukaryama ukaruhuka cyangwa ugatemberana n’inshuti zawe ariko ukirinda kunywa ibisindisha cyangwa gusesagura amafaranga bitari ngombwa.

Gushyiraho ingengabihe y’ibiribwa ufata n’igihe ubifatira

Kwandika buri kimwe cyose umuntu aba azakoresha mu gutegura amafunguro, ndetse ukirinda kurya ibitarateganyijwe ni ingenzi kuko byagufasha kudasesagura ndetse n’umubyibuho uterwa no kurya buri kanya wakirindwa

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/12/2016
  • Hashize 7 years