Menya inganzo z’ingeri nyinshi z’abanyarwanda bo hambere mu mateka

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Bwaje gutera imbere ku ngoma ya Ruganzu Ndoli wimye ahasaga mu wa 1510, afatanyije n’Umugabekazi Nyirarumaga, babashije kuzahura umuco nyarwanda, ubusizi buhabwa umwihariko w’ibwami. Ni bwo bwahawe izina rishya, Ibinyeto bihinduka “Ibisigo nyabami’’ naho abababihangaga bitwaga Abenge, bahinduka Abasizi.

Buri ngoma y’umwami wimaga i Rwanda, hagendaga havuka ibisigo bishya bigamije kuvuga ibigwi n’ibisingizo by’ingoma n’umwami uyitetseho, uko bwije n’uko bukeye byagendaga byiyongera umunsi ku wundi.

Bigeze ku Mwami Cyilima Rujugira, byatangiye kuzamuka, kubera ibihanitse byabaye ku ngoma ye birimo gutsinda igitero gikaze cyari cyagabwe ku rufatanye rw’ibihugu by’u Burundi, u Bugesera, i Gisaka na Ndorwa, nuko ahandirwa ibisigo by’impakanizi n’iby’ikobyo bigera kuri 29.

Ku ngoma ye kandi hari abasizi b’abahanga barimo Bagorozi na Muhabura tutibagiwe na Kalimunda. Abo bombi bigaragaje mu byo bise “Ibisigo by’ibyuma”! Abazi amateka yabyo, bavuga ko byari ibisigo byuje ubuhanga buhanitse, kuko byahanzwe mu buryo buhutiweho kandi butisobye ba nyiruguhanga ibyo bisigo.

Kuki byiswe Ibisigo by’ibyuma?

Abatekereza amateka y’ibisigo byiswe iby’ibyuma, batubwira ko ari ibisigo bigera kuri Birindwi byahanzwe n’inzobere mu busizi zavuzwe haruguru. Impamvu byiswe ibisigo by’ibyuma, byaturutse ku makimbirane yabaye hagati y’Abasizi Kalimunda na Muhabura, ubwo Kalimunda yajyaga gucurisha amacumu (ibyuma) y’abarwanyi maze Muhabura wagengaga icuriro muri ibyo bihe akamurangarana, avuga ko yabanje gushaka ibikoresho by’abatabazi b’Abacengeri.

Amakimbirane yavutse atyo, haba kwibaza niba hatsinda ingabo cyangwa abatabazi b’Abacengeri ku buryo hari abagombye gukerereza abandi mu gushakirwa ibikoresho.

Ibyo byatumye Kalimunda ajya kurega Muhabura kwa Cyilima Rujugira, mu gutanga ikirego cye yamureze mu gisigo yise “Ibyuma bitsindira abami,” mu kwiregura Muhabura yerekana ko yabanje gucura ibyangombwa by’abatabazi by’Abacengeri, abivuga mu cyo we yise “Ibyuma bimarira abami urubanza.”

Umwami yasabye abandi basizi kumufasha guca urubanza maze uwitwa Nyamugenda asa n’ushyigikira Kalimunda mu gisigo yise “Iyo urubanza rwagombye abakuru,” abandi bari aho na bo bagize icyo babivugaho, ni bwo Bagorozi agize ati “Zemeye inganzo ingongo”, maze Muhabura mu kwiregura asubiza Bagorozi ati “Mbwire Bagorozi umunsi ugumye”.

Umuhungu wa Muhabura witwaga Ndamira yamwunganiye mu gisigo yise “Abatabazi bagira ubatemera,” mwene Bagorozi na we yunganira se mu gushyigikira Kalimunda ati “Urubanza ruhari ntiruhumburwa” asa n’ushaka kuvuga ko urubanza rwaciwe n’umwami rudasubirwamo.

Muri ibyo bisigo byahanganywe ubuhanga, byashimishije Rujugira by’ihabya, nubwo byarimo impaka zo gukemura urubanza bari bamuzaniye.

Abasizi bakajije umurego mu kurushaho guhangiraho ibyo bisigo, mu rwego rwo kujya impaka cyane kugira ngo banagaragaze umusizi w’umuhanga kurusha undi. Guhera ubwo, ku ngoma ya Rujugira, ibyo bisigo byahawe inyito yihariye kubera amateka yihariye kandi akomeye byagize mu buvanganzo bw’Ubusizi nyarwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/04/2022
  • Hashize 2 years