Menya impamvu umwami wa Nkole yimwe inka agatera u Rwanda ku ngoma y’umwami Kigeli
Amateka y’ ingoma y’ umwami Rwabugiri turarebera hamwe ubutwari n’ubuhangage bwe, iherezo rye namwe mumakosa yakoze ku ngoma ye .
Ubutwari bwa Rwabugiri
Rwabugili yabaye Umwami w’ikirangirire n’ igihangange,atsinda amahanga mu bitero bitandukanye yagiye agaba,ni nawe mwami wagaruriye U Rwanda ibihugu byose byahoze bitegekwa na Gihanga. Rwabugili yatanye mu mitwe n’abarwanisha imbunda mu Nkole,mugitero cyiswe icy’imigogo arabatsinda ,iki gitero cyari kiyobowe n’uwitwa Nyamuhenda wa Kajeje.
Nyamuhenda wa Kajeje
Iyi ntambara yashojwe n’uko umwami wa Ankole yasabye Rwabugili ku nka z’inyambo maze Rwabugili aza kumuhakanira bituma Umwami wa Ankole atera U Rwanda ashaka kunyaga izo nyambo. Ankole yateye U Rwanda iyobowe n’ uwitwa Igumire,iki gitero cyasanze ingabo z’ U Rwanda zarinda ako gace zidahari koko zari ziri kumwe na Rwabugili mu Bunyabungo,byatumwe rero izi ngabo zinyaga nta nkomyi ndetse zinatwika inzu y’ Umwami yari I Rutaraka.
Rwabugili akimara kumva iyo nkuru yahise akoranyiriza ingabo zose ahitwa Gatsibo ho mu Muntara maze batera Ankole ,n’ubwo Abanyankole barwanisha imbunda baratsinzwe kuko barwaniraga mukaduruvayo mu gihe ingabo za Rwabugili zari zigabanyije mu mitwe itandukanye kandi zifite gahunda.
Ku ‘ikubitro ry’ intambara Abanyankole 98 bahasize ubuzima mu gihe ari Umunyarwanda umwe witwa Kanigu niwe wari wakomeretse gusa. Muri iki gitero Rwabugili yigaruriye ako gace kugeza aho bita I Mbarara.
Amakosa ya Rwabugili
Rwabugili yabaye Umwami ukomeye,ariko nta byera ngo de kuko amakosa yakoze yagiye akurikirana ingoma ye. Yishe amategeko yo ku bwiru bituma urubyaro rwe ruyishyura amaraso yarwo. Abiru bavugaga ko iyo abavandimwe barwaniye ingoma,urwo aba ari urubanza rusumba abantu ! Icyo gihe baburanira Imana bakoresheje imiheto,uwo Imana yemeye agatsinda. Dore amakosa atanu yakoze,ari yatumye habaho intambara yo kurwanira ingoma ku Rucunshu :
– Yimitse Rutarindwa kandi atari umwana we bwite,ahubwo ari uwa Gacinya ka Rwabika mwene Yuhi Gahindiro,kandi ubwiru bwaravugaga ko Umwami ariwe ugomba kubyara undi mwami,bukongeraho ko umwami yibyaraho umwami umwe. Rutarindwa yari umwuzukuru wa Gahindiro,ntago yari umwami uri ku ngoma.
– Ubwiru bwateganya ko nyina w’ ugiye kwimikwa iyo yapfuye atorerwa undi mubyeyi w’umugore ujya mu kimbo cya nyina akaba nyina w’ umutsindiro,kandi yagombaga kuba uwo mu muryango wa nyina. Urugero, Ndabarasa yima,nyina Rwesero yari yapfuye maze atorerwa umugabekazi w’ umutsindiro witwa Nyiratunda,kuko se na nyina ba Rwesero bava inda imwe na nyina wa Nyiratunda. Rwabugiri rero yatoreye Rutarindwa umugabekazi utari uwo mu muryango wa nyina,kuko yari umukonokazi kandi Kanjogera wabaye umugabekazi yari umwegakazi.
– Ubwiru bwateganyaga ko umugabekazi w’ umutsindirano agomba kuba adahekeye umwami umwana w’umuhungu. Rwabugili yatoreye Rutarindwa Kanjogera kandi afite umuhumgu yabyaranye n’umwami ariwe Musinga.
Rwabugiri kandi yatumye baramu be ari bo Kabare na Ruhinankiko bamenya ubwiru kandi cyari ikizira ko umuntu wo mu muryango w’umugabekazi cyangwa umuvandimwe w’umwami abimenya.
– Ikindi ni uko Rwabugiri yimitse Rutarindwa ngo bimane kandi umuhango nk’uwo wari wemerewe abami bitwa Cyilima na Mutara gusa.
Rwabugili ubwo yakoraga ibi,abiru bamugiriye inama ko ibyo akora ari amakosa arabananira. Umwiru umwe witwaga Bibinga yahise avuga ko atazongera kubonana na Rwabugili,ahita ava i Bwami yigira iwe ntiyagaruka kuko yavugaga ko nta Mwami w’ uburiganya.
Rwabugiri umutima waramuriye,amutumaho intumwa ngo azibwire icyo atekereza ku iyimikwa rya Rutarindwa. Kubera ko umwiru yari afite ubudahangarwa,yahise azituma ngo zibwire Rwabugili ziti : < Mbere wari Kigeri cya Rwogera,none ubu uri Kimali cya Rurenge >
Kimali yamugereranyije na we ni Umwami wa nyuma w’ingoma y’ Abasinga,se akaba yari Rurenge wakoze amakosa ku ngoma ye bituma ingoma y’ Abarenge ihirima.
Mubyukuri Rutarindwa ntabwo yari yemewe n’ itegeko-nshinga ryagenderwaho icyo gihe ari ryo bwiru,kandi ryo ntabwo ryicwaga ngo bicire aho kuko ryari rifite imbaraga z’ingengakamere. Iyo urebye ukuntu Rutarindwa yari afite amahirwe yo kunesha intambara akirangaraho,ukareba ukuntu yari yararwaye amavunja yishimisha urujyo akaba yari yaratangiye kubyibuha birenze urugero ku buryo yihagarika mu nzu,yabonye ko ingoma yamurashe. Byongeye ko yatsinzwe intambara,bigaragara ko Imana itamuhisemo.
Ubwo Rutalindwa yimikwaga ku wa 22 Ugushyingo1889,habayeho ubwira kabiri bwatwikiriye aka karere ariko kandi ni ubwirakabiri bw’ingoma nyiginya.iyo ngoma yagombaga kwinjira mu ntambara yo ku Rucunshu nyuma y’imyaka irindwi,aho ingoma yitwa icyumwe (igihugu cy’umuntu umwe )yakongokanye na Rutalindwa,naho Karinga yari yaratangiye gufatwa n’umurimo kuko yahiye igisembe,ba Kabare barayarura bayizimisha amata. Kuva Icyumwe yashya na Kalinga igashya igisembe,igihugu nticyongeye kuba icy’umwe,cyabaye icya benshi n’abazungu barimo,ndetse bigeze kuba ari bo bafite uruhare runini ku cyhoze ari icy’umwe.
Rutalindwa yaje gutanga yitwikiye mu nzu ku Rucunshu hamwe n’ abandi bari kumwe nawe. Niho hakomotse imvugo ngo byacitse,bakoresha berekeza kuri iyo nkongi yakongoye ibintu bigacika ku musozi wa Rucunshu mu Marangara hafi y’i Shyorwe ku musozi wa Rukaza. Ni ukuvuga ko byahindutse ivu. Hari mu Ugushyingo gushyingira Ukuboza mu mwaka wa 1896. Mu kubagezaho iyi nkuru hifashishijwe
Yanditswe na Nzitukuze Clementine/ MUHABURA