Menya ibyo buri mukobwa wese aba yifuza ku ganirizaho umuhungu mu rukundo

  • Richard Salongo
  • 02/12/2020
  • Hashize 4 years
Image

Buri mukobwa wese aho ava akagera iyo afite uwo bakundana hari byinshi aba amwifuzaho cyane cyane ko urukundo ruzima rurangwa n’imishinga yabateza imbere kumpande zombi gusa kenshi mu bahungu ntibajya bamenya byukuri ko abakobwa benshi baba bifitiye ibtekerezo ku bintu bikurikira:

  1. Kuganira ibijyanye n’urugo:

Buri mukobwa wese ufite gahunda yo kubaka, burya iyo muganira akenshi aba ategereje kumva ko uvuga imishinga y’ubukwe no kurushinga kuko usanga ibitekerezo bye yabyerekeje ku bukwe kandi akenshi ntibanabitangaza.

Rimwe na rimwe rero wowe musore ushobora gutakaza umukunzi wawe bitewe n’uko uba utarasa kuntego y’urugo kandi we aricyo ashaka bityo akajya gushaka undi umwereka ko afite gahunda yo kubaka kuko wowe aba abona ari ugukundana gusa ariko utifuza ko mubana kandi burya ni gake yabikubwira.

  1. Utugambo turyoshye:

Umukobwa uri mu rukundo aba akeneye kubaho nk’umwana w’uruhinja, buriya amagambo aryoshye agira agaciro mu rukundo rwanyu nubwo benshi mu bamaze iminsi bakundana batabiha agaciro, gusa guhora ubwira umukunzi wawe ko umukunda ni ikintu cy’ingenzi kuko akomeza kumva ko hari umuntu umwitayeho mu buzima bwe bityo bigatuma yirengagiza abandi.

Nubwo abakobwa bakunda utu tugambo ariko wowe muhungu ugomba kumenya ko umukobwa adashobora kukubwira ngo: Ndashaka ko ubwira utugambo twiza, ugomba kwibwiriza!

  1. kwitabira ibirori

Ibi byo si ibanga abakobwa benshi bakunda gusohoka ariko bikaba akarusho iyo asohokanye n’uwo bakunda. Ugomba kwibuka ko iyo usohokanye n’umukobwa yumva yishimye ku buryo budasubirwaho kuko usanga yanezerewe ku buryo bugaragara, kenshi abakobwa baba bifuza ko abakunzi babo babasohokana n’ubwo kenshi batabivuga.

  1. Kumutungura

Bamwe mu bakobwa b’ikigihe bakunda ibyo bakunze kwita surprise cyangwa guhabwa impano uko yaba ingana kose ariko akayibona atabiteganyaga, ibi birushaho kumushimisha kubw’urukundo aba agukunda iyo umuhaye impano umutunguye ayishimira kurushaho bityo urukundo rukiyongera. Gusa ni gake umukobwa yakubwira ko ashaka ko uzamuha impano umutunguye nubwo babikunda.

Ni byiza ko umenya ibyo ukwiye gukorera umukunzi wawe udategereje ko abikubwira kuko akenshi badatunze kubivuga, ugomba kumenya igikwiye mu gihe gikwiye akaba ari cyo umuganirizaho

Salongo Richard /MUHABURA.RW

  • Richard Salongo
  • 02/12/2020
  • Hashize 4 years