Menya ibyiza byo gushaka umugore ukunda imikino

  • admin
  • 07/08/2017
  • Hashize 7 years

Si ugukabya, abagabo benshi bakunda siporo, uhereye ku mupira w’amaguru, uw’intoki, uw’ibiganza kugeza no ku myitozo ngororangingo n’ibindi.

Kuribo rero siporo ivuze byinshi, uretse kuyitangaho amafaranga bashyigikira amakipe bakunda binabatwara n’umwanya mu kuyikora cyangwa kuyikurikirana ku matelevisiyo.

Urubuga elcrema rutagaza ko ku mugabo uba warihebeye siporo muri ubwo buryo bimubera byiza kuba yakundana n’umukobwa cyangwa umugore uyikunda kugira ngo bajye bagira ibintu byinshi bibahuza, dore ko iyo bitagenze bityo usanga hari ingo nyinshi zisenyuka bitewe n’uko umugore atihanganira uburyo umugbo we yitwara mu bijyanye n’imikino.

Bimwe mu byiza gushaka umugore ukunda siporo

‘Weekend’ iba ivuze byinshi kuri bombi

Muri ‘Weekend’ nibwo usanga abafana b’amakipe atandukanye bategereje kuzishima bakurikirana uko imikino irimo kugenda. Ibyo rero abagabo babiha agaciro cyane.

Iyo umugabo afite umugore ukunda siporo, bose babasha kwishimana muri ‘Weekend’, bakaba bari kumwe aho kugira ngo umwe yijyane mugenzi we asigare mu bwigunge.

Ibi bigira umumaro cyane ku mikino iba mu gicuku, aho usanga umugore yirakaje ko umugabo we amurutisha umupira ndetse bikaba byanabasenyera.

Ibyo rero ntibijya bibaho mu rugo rw’abakunda imikino kuko iryo joro usanga umugore aba ari kumwe n’umugabo.

Gufatanya kureba umupira n’umugore wawe mu gicuku ngo biba bimeze nk’igihe cyo kurambagizanya aho umwe aba atifuza gusiga undi cyangwa kumuva iruhande.

Bene uwo mugore yumvikana n’inshuti z’umugabo we

Iyo umugabo akunda siporo n’inshuti ze na zo ziba ziyikunda, iyo rero umugore na we ayikunda, izo nshuti zimwibonamo ndetse bakagira byinshi baganira kuko na we aba abikurikiranira hafi.

Iyo umugore adakunda siporo ngo izo nshuti z’umugabo ntizimwibonamo ndetse babura n’ibyo baganira kubera ko baba badahuje.

Umugore wawe muvuga rumwe

Iyo ibyo mukunda ari bimwe n’umubano wanyu uriyongera mukarushaho gusabana. Gufata igihe runaka muhugiye mu bintu bimwe bifasha gukomeza kongera urukundo rwanyu.

Mubusanzwe umugore udakunda siporo ahora yumva ko atitaweho,adakunzwe kandi igihe umugabo yagiye kureba umupira cyangwa mu bindi bikorwa by’imikino aba yagiye kumuca inyuma naho umugore ubikunda aba yajyanye n’umugabo we bityo kutamwizera ntibibaho.

Igihe kinini muba muri kumwe

Mu gihe usanga abantu bamwe bakundana bashinjanya kuburana cyangwa umwe ntahe undi umwanya uhagije ngo bisanzuraneho, ku bakundana bose bibona muri siporo bo siko bimera kuko bahorana igihe cyabo kinini

Yanditswe na Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 07/08/2017
  • Hashize 7 years