Menya Ibyiza bya massage n’urutonde rw’indwara ivura iyo ikozwe n’inzobere zi korera mu Rwanda

  • admin
  • 04/01/2018
  • Hashize 6 years

Massage ni bumwe mu buryo abantu bamenyerere bufasha mu kuruhuka, kugabanya umunaniro, gufasha uruhu kumera neza, no mu gufasha abafite uburwayi butandukanye. Ariko akamaro ka massage nti karangirira aho.


Massage ikozwe neza, igakorwa n’abahanga babyigiye twavuga nk’abize ubugororangingo (Physiotherapy), massage ishobora kwifashishwa mu kuvura abantu bafite ibibazo by’uburwayi butandukanye nk’uburwayi bw’imyakura(nerves), imikaya(muscles), umugongo, hypertension, kubyimba amaguru, umutwe, ububabare butandukanye bw’umubiri. Massage ishobora gukorwa hifashishijwe uburyo butandukanye n’ibikoresho bitandukanye nk’intoki, amamashini yabigenewe (appareils/Machine) zabugenewe bityo bikaba byafasha umubiri kumererwa neza, tutirengagije no gukiza bumwe mu burwayi twavuze haruguru.

Bimwe mu byiza byo gukoresha massage

- Massage ituma imyakura (nerves system) ikora neza muri rusange, ituma urwungano myakura rukora neza bityo bikarinda indwara z’imitsi, izifata itembera ry’amaraso ndetse no mu buryo bw’imitekerereze ubwonko bugakora neza, biturutse ku kuba ubwonko bwaruhutse nta n’ umunaniro bufite.

- Massage ifasha umubiri kuruhuka

- Massage ituma umuntu abaho neza bigatuma ibice byose by’umubiri bikoraneza

- Massage igabanya umunaniro ikarinda umuhangayiko

- Massage ituma amaraso atembera neza

- Massage ituma umubiri ukoresha neza intungamubiri hamwe n’umwuka mwiza wa Oxygen

- Massage ifasha umubiri gusohora imyanda

- Massage ivura ikanarinda gufatwa n’imbwa(cramps) igatuma imikaya n’imyakura bikora neza

Mu kugabanya no kuvura ububabare; ituma habaho itembera ryiza ry’amaraso aho ifasha ababyimba amaguru, abarwayi b’umutwe, abababara ingingo, umugongo, n’abananirwa cyane

Massage ituma umubiri ukora neza kandi yongera n’ubudahangarwa bw’umubiri maze igatuma abasirikare b’umubiri bakora neza mu kurwanya indwara no kurinda umubiri.

Gukoresha massage ni bumwe mu buryo bwiza bwo gufasha umubiri kumererwa neza, hagamijwe gufasha imyakura ndetse n’ubwonko gukoresha neza ibindi bice by’umubiri. Tubibutse ko massage ari byiza kuyikoresha ku bantu babyigiye hari mo nk’abize ubugororangingo(phyisiotherapist).

Zimwe mundwara massage yadufasha gukira neza

Stress: Umunaniro ukabije
Lumbago: Indwara y’umugongo n’imitsi
Arthritis: Ni bumwe mu burwayi bw’ingingo,n’ imitsi
Cramps: Gufatwa n’imbwa, ibinya no kugagara kw’ibice bimwe na bimwe
Sciatica: Uburwayi bw’imyakura harimo n’uwibanze witwa sciatic nerve/nerf sciatique

Face wrinkles: Kuzana iminkanyari no kwikunja k’uruhu rw’ isura
Hypotension: Umuvuduko muke w’amaraso
Constipation: Impatwe no kwituma bigoranye
Headache: Kubabara umutwe

ikozwe n’umuhanga wabyigiye ishobora kuvura no gufasha abafite uburwayi butandukanye butandura nkuko twabivuze haruguru. Ubwo bufasha bwose mwabugezwaho na AMAZONE WELLNESS CENTER Yifashishije inzobere mu by’ubugororangingo (physiotherapist) hamwe n’ibikoresho kabuharihe harimo:

Luxury computer-controlled massage chair massage chairs

SOQI-System(total health management)

Vigen Medical machine, ERE, EPOWER

PHYISIOTHERAPY Merdian health walking carpet banifashije techinique zitandukanye za massage nka effleurage compression, kneading, rolling percussion, calf massage, foot massage, Facial &beauty massage.

Ubu bamaze kuba igisubizo cya benshi ku bibazo bitandukanye by’ubuzima. Abahagana bahabonera serivisi nziza zitaboneka ahandi bitewe n’ubunararibonye, ubumenyi n’ubuhanga yewe n’ibikoresho kabuhariwe mu gukora uyu murimo wa massage.

AMAZONE WELLNESS CENTER ikorera mu mujyi wa Kigali mu Karere GASABO Umurenge wa REMERA ku muhanda wa KG173 ST Imbere ya Alpha place Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri:+250784869517/ +250783257902/ +250780777 777
Aho AMAZONE WELLNESS CENTER ikorera
Itanga ni zindi serivise zitandukanye

  • admin
  • 04/01/2018
  • Hashize 6 years