Menya ibinyoma abakobwa bakunze kubeshya abahungu

  • admin
  • 04/12/2017
  • Hashize 6 years

Mu rukundo hakunze kugaragara amarangamutima by’umwihariko igihe umusore yabengutse umukobwa ariko muri uwo mubano hari ibinyoma bikunze kurangwa ku mukobwa abeshya mu rwego rwo kumva ko byamufasha kwigarurira umutima w’umukunzi we.

Ibi nibyo binyoma abakobwa badakunze kuvugisha ukuri mu gihe bari mu rukundo n’abasore.

Umubare nyirizina w’inshuti yagize cyangwa afite

Abakobwa nibo bakunze guhura n’umubare munini w’ababasaba urukundo kandi ntibajya bihutira gusubiza ko bidashoboka bityo bigatuma bagira inshuti nyinshi kandi buri imwe izi ko ari yo mwami w’umutima. Mu rwego rwo kwirinda kugira abo batakaza mu gihe batarabona ababajyana cyangwa se kuba bakwisenyera bahitamo kubeshya umubare w’abasore bigeze kuba inshuti.

Icyamutandukanyije n’inshuti bahoze bakundana

Akenshi abakobwa cyangwa abagore ntibakunze ko babazwa icyabatandukanyije n’abo bahoze bakundana kuko baba bumva ko bishobora gufatwa nk’aho ari bo ba nyirabayazana muri uko gutandukana.

Mu gihe umugore cyangwa umukobwa afite umukunzi batandukanye, ntibiba byoroshye ko yavugisha ukuri ku mpamvu yabiteye kuko ahanini baba banga ko byamugusha mu kundi gutandukana.

Agaciro k’imyambaro n’imirimbo bambara

Igitsinagore akenshi ntibakunze kuvugisha ukuri ku gaciro mbumbe k’amafaranga baba baraguze imyenda bambara cyangwa indi mirimbo, mu rwego rwo kwiyerekana nk’abanyamutima imbere y’abakunzi babo ngo hato batanengwa ko basesagura.

Imiterere y’akazi

Bitewe n’uko akazi umuntu akora kagaragaza byinshi ku gaciro ke mu muryango ndetse n’imimerere ye, akenshi usanga abagore bakunda gutaka akazi bakora bagerageza kumvikanisha buryo ki ari keza, gakwiriye,…mu rwego rwo kumvikanisha ko bashoboye kandi ari abo kwizerwa.

Ibijyanye n’imitungo

Abagore n’abakobwa bakunze kubeshya ku bijyanye n’umutungo kandi inshuro nyinshi babeshya bavuga ko ari nta kintu bafite,iki cyo ariko akenshi bakibeshya mu rwego rwo kugirango abagabo cyangwa abasore bakundana batavaho bivumbura ko barushwa imitungo cyangwa se bakaba bakwanga kubitaho no kugira ibyo babagurira bumva ko babyishoboreye.

Yanditswe na Niyomugabo

  • admin
  • 04/12/2017
  • Hashize 6 years