Menya ibimenyetso Umuhanga yerekanye mu gusenyuka kw’ingo ndetse no murukundo
- 18/06/2018
- Hashize 6 years
Urukundo kenshi ntiruba akaramata, abahanga mu mibanire bemeza ko hari ibimenyetso bikomeye bikwereka ko urukundo rwanyu rwarangiye cyangwa ruri mu marembera.
Ikinyamakuru Daily Life cyaganiriye n’umuhanda mu mibanire witwa Bella Elwood-Clayton avuga ko ibyiyumvo umubiri ukora iyo abantu bagikundana bigenda biyenga kugeza ku mezi 24, iki ngo nicyo gihe nyacyo ukwezi kwa buki kuba kurangiye
Bella Elwood avuga ko amagorane n’ibibazo binyuranye mu buzima aribyo ntandaro kugabanuka kwa cya kibatsi cy’urukundo umuntu yumvaga agikundana nakanaka.
Kubura amafaranga, amadeni, kwikubira k’umwe muri mwe no kwigarukaho umuntu akamera nk’uwimenya nibyo biza ku isonga mu gutanya abakundanaga.
Ubushakashatsi ngo bwerekanye ko abakundana bagirana impaka ku mafaranga rimwe mu cyumweru baba bashobora cyane gutandukana kurusha abajya bene izi mpaka gacye mu kwezi.
Intonganya ngo nicyo kintu cya nyuma kivuga ko urukundo rwayoyotse.
Bella Elwood ati “Nubwo kutumvika ari kimwe mu biba mu rukundo rw’igihe kirekire, ariko itonde cyane iyo bikabije kandi biba kenshi.”
Ubushake bwo guhuza ibitsina ku bakundana ngo bushobora kugabanuka kubera imyaka n’umubiri, ariko ngo kwegerana kw’imibiri bikomeza kuba iby’ingenzi.
Ati “Iyo mutagisomana ku munwa buri munsi cyangwa ngo mubwirane ko mukundana, muba mubana nk’abafatanyije kurera cyangwa abaturanyi.”
- She has stated that research has found that couples who disagree about finances once a week are more likely to divorce than those who disagree a few times a month
Iki nacyo ngo ni ikimenyetso cy’amarembera y’urukundo rwanyu kabone nubwo mwakomeza kwihangana mukabana kubera indi migozi ibahambiriye.
Abakundana ngo bagomba kureba kandi niba bakibona umwanya wihariye wo kuganira nka cyera. Kuganira byihariye bonyine ku bintu byinshi bitandukanye, iby’ingenzi n’ibidafite akamaro.
Urukundo ngo ruba rwubakiye ku bikomeye n’ibyoroheje, abageze mu rugo usanga abenshi ngo bahindukira ubuzima bakabugira ibikomeye gusa, urukundo rukabura cya gice cy’ibyoroheje rugakonja.
Mu gihe usaba uwo mukundana kukuba hafi ntabikore ariko wowe yabigusaba ukabikora, iki ni ikindi kikwereka ko urukundo rwanyu ruri gusaza.
Ibi bimenyetso iyo ubimenye kare watangira kubibona ukabirwanya mu rukundo rwawe akaramata bavuga yenda kashoboka iwawe.
- Bella Elwood-Clayton is an expert on relationships says one of the main red flags that indicates the relationship is in a danger zone is when the excitement is gone
Salongo Richard