Menya Ibimenyetso 8 byerekana ko umukobwa cyangwa umugore yasamye

  • admin
  • 04/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Ese umunaniro n’isesemi ni byo wagenderaho kugira ngo ukeke niba waba warasamye? Waba se wumva warasamye hari ibimenyetso biza mbere y’ibindi? Dore bimwe muri byo:

1.Umunaniro

Umunaniro ukabije kandi udafite ikindi kintu kigaragara cyaba cyawuteye ni kimwe mu bimenyetso by’uko waba warasamye ibi bivugwa na muganga Gil Gross, umwarimu w’ibijyanye n’indwara z’abagore muri Kaminuza y’iby’ubuvuzi muri Leta ya Washington. Inzobere mu by’ubuzima bw’abagore yitwa Donnica Moore ikomeza igira iti “Wikoresha imiti irimo caffeine wivura umunaniro niba utekereza ko waba utwite, ahubwo gerageza kwita ku mubiri wawe, ufate umwanya wo kuruhuka uhagije”.

2. Guhurwa ibiryo bimwe na bimwe

Kubura ubushake bwo kurya na byo ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko waba warasamye. Ibi bikaba bishora kuba biterwa n’umusemburo witwa human chorionic gonadothropin, uyu ukaba ari wo musemburo wa mbere ukorwa n’urusoro, utangira gukorwa mu cyumweru cya mbere isama ribaye.

3. Kugira allergie ku mpumpuro

Kwitsamura no kugira izindi allergie mu gihe wumvise impumpuro ikomotse ku bintu byaba bihumura cyangwa binuka utari ubisanganywe na byo ni ikimwe mu bimenyetso by’uko waba warasamye. Ibi na byo biterwa n’izamuka ryinshi ry’imisemburo. Ni byiza ko wakwirinda izi mpumpuro niba ubishoboye, cyane cyane ukirinda imyotsi y’itabi kuko yo ari mibi kuri wowe ndetse no ku mwana wawe.

4. Kugira isesemi ndetse no kuruka

Kugira isesemi ndetse no kuruka na byo ni ikimenyetso kiranga umugore wasamye na byo biterwa n’ubwiyongere bw’imisemburo irekurwa mu gihe umugore atwite. Ibi bimenyetso bikaba birangirana n’icyumweru cya 12. Abagore benshi bakunda kwanga kurya kubera kugira isesemi, ibi ni bibi kuko bishobora gutuma yiyongera kubera amavitamini agufasha mu gihe utwite uba wafashe, ni byiza rero kurya ducye ariko ukadufata buri kanya uko wumva ubishaka.

5. Kubyimba no kuribwa amabere

Impinduka zishobora kuba ku mabere yawe nko kukurya no kubyimba na cyo ni ikimenyetso gishobora kukwereka ko waba warasamye. Niba amabere yawe akurya, ni byiza kwambara akayafata kuko gatuma aguma hamwe.

6. Gushaka gusoba/kwihagarika buri kanya

Mu minsi ya mbere nyababyeyi itangira gukura, noneho ikabyiga uruhago rw’inkari, bityo umugore akumva ashaka kujya gusoba buri kanya. Ibi ngo birangirana n’igihembwe cya mbere ariko bikagaruka mu gihembwe cya gatatu kuko nyababyeyi iba yarakuze cyane kandi n’umutwe w’umwana ukaba uba wegamiye uruhago rw’inkari. Ibi nta cyo wakora ngo ubyirinde; icyo ugomba kumenya ni uko ari byiza kujya gusoba mbere y’uko uryama bityo bizakurinda kubyuka kenshi mu ijoro.

7. Kunanirwa guhumeka by’akanya gato

Abagore benshi iyo bagisama inda ya mbere bakunda kugira ikibazo cyo kubura umwuka by’akanya gato. Ibi bikaba biterwa n’uko baba bagomba guhumeka aha babiri. Ni byiza kuganira na muganga igihe unanirwa guhumeka kandi nta kintu kivunanye uri gukora, mu gihe ufite ububabare cyangwa mu gihe ubura umwuka iyo uryamye ugaramye.

8. Impinduka ziza ku mubiri inyuma

Igihe ucyeka ko wasamye kubera ko wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ni byiza ko wajya kureba muganga kugira ngo agusuzume kuko hari impinduka ziba ku mubiri iyo umuntu atwite. Aha twavuga nko guhindura ibara kw’inda ibyara ndetse no korohera kw’inkondo y’umura.

Ibi bimenyetso byose tumaze kuvuga haruguru aha bigira agaciro iyo ubifite kandi warakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye uri mu gihe cy’uburumbuke, ukaba kandi warabuze imihango. Niba ufite ibi bimenyetso, ukaba muri wowe munva nta nda waba ufite, ni byiza kunyarukira kwa muganga kuko bino bimenyetso bishobora guterwa n’izindi ndwara.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 04/11/2019
  • Hashize 4 years