Menya ibice nyaburanga bigize umubiri w’umugore bikundwa n’abagabo kuruta ibindi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/08/2024
  • Hashize 2 months
Image

Mu bice nyaburanga bigize umubiri w’umugore hari ibice bikundwa n’abagabo kuruta ibindi, muri ibyo bice bikundwa amabere aza ku isonga, bikaba bitangira igihe umwana w’umuhungu aba arimo konka.

Larry Young hamwe na Alexander Brian impuguke mu bijyanye n’imibanire y’abantu bagaragaje ko bakoreye ubushakashatsi ku bagabo basaga 300 bo muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mbere yo kureba uburanga bw’umugore kimwe cya kabili cy’abagabo bakoreweho ubu bushakashatsi batangaje ko babanza kureba mabere ye.

Amakuru dukesha urubuga rwa Daily mail.co.uk, aratangaza ko kimwe cya gatatu cy’abagabo, ari bo bareba ikimero mbere y’ibindi byose, na ho abatagera kuri 20 % birebera isura mbere y’ibindi.


Abakoze ubu bushakashatsi batangaje ko abana b’abahungu bakunda gusinzirira mu gituza cya ba nyina, ngo bituma n’iyo bakuze banezezwa n’uko abagore babegereza igituza cyabo.

Bamwe mu bagabo b’Abanyarwanda baganiriye na  MUHABURA, batangaje ko iyo bagiye kureba ubwiza bw’umukobwa bataburebera ku mabere ahubwo bareba uburanga bwe ndetse n’ikimero, hanyuma amabere akaza nyuma ngo n’ubwo na yo ari mu bintu nyaburanga bigize ubwiza bw’umugore.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/08/2024
  • Hashize 2 months