Menya byinshi kuri Aitel Leta y’u Rwanda imaze kwizera bidazubirwaho

  • admin
  • 26/01/2018
  • Hashize 6 years

Airtel ni ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’itumanaho gifite abakiriya barenga miliyoni 386 mu bihugu 17 bya Afurika na Aziya gikoreramo

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo Ngenzuramikorere, RURA, yemeje ko sosiyete y’itumanaho ya Airtel yegurirwa imigabane yose ya Tigo Rwanda nkuko impande zombi zabyemeranyijweho mu masezerano y’ubugure.

Mu kwezi gushize Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.

Aya masezerano ateganya ko Tigo Rwanda izagurwa amafaranga yikubye inshuro esheshatu ayo yinjije ukuyemo inyungu, imisoro, guta agaciro kw’ifaranga ndetse n’ayishyuwe ibindi bintu. Akazishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Itangazo rya RURA risobanura ko iki cyemezo cyo guhererekanya imigabane cyafashwe ejo ku wa 23 Mutarama gishimangira ariya masezerano y’ubugure aherutse kubaho hagati y’ibigo byombi.

RURA ivuga ko kwihuza kw’ibigo byombi kwitezweho gukomeza urwego rw’itumanaho, kongera imitangire ya serivisi no guhanga udushya byose bigamije guhaza ibyifuzo by’abakiriya.

Ivuga ko ibi ntacyo bizahungabanya kuri serivisi abakiriya ba Tigo bahabwaga kuko zizakomeza uko bisanzwe nta gihindutse kandi abakiriya batazasabwa guhindura simukadi zabo cyangwa konti za Tigo cash.

Amasezerano y’ubugure yasinyiwe i New Delhi mu Buhinde, avuga ko Airtel Rwanda izegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda. Bivuze ko abakiliya bose ba Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A bagiye kwiyongera ku basaga miliyoni 370 bari ku murongo wa Airtel ikorera mu bihugu 17 ku isi.


Philip Onzoma and Teddy Bhullar at the press briefing to announce the increase in commissions.

Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bwatangaje ko ibyabayeho ari ibintu byiza kuruta uko byatera ubwoba abakiriya n’abakozi bayo, kuko ari nk’uko umuntu yatekereza kwimukira ahandi ibyo yari afite undi muntu akabigura.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yabwiye itangazamakuru ko kugurisha iyi sosiyete muri Airtel bifite inyungu nyinshi ku Banyarwanda zirimo gukemuka kw’ibibazo byo guhamagara ahantu hose mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Yagize ati “Dufite umugabane mwiza ku isoko ry’itumanaho, twageraga hafi ya hose mu Rwanda, dufite Internet ya 3G na 4G ikora neza n’iminara irenga 530, nihuzwa n’iya Airtel irenga 490, mu gihugu hazaba hari iminara igera ku 1000, bityo inzitizi mu guhamagara ziveho.”

Abayobozi muri Airtel bari hamwe na Senderi barimo gutanga ibihembo

Yongeraho ko nyuma yo guhuza ibigo byombi nta kizahinduka ku bijyanye na nimero umuntu yakoreshaga, ikizabaho ni ukubihuza mu buryo bw’ikoranabuhanga serivisi zose abakiriya ba Tigo babonaga bagakomeza kuzibona ariko mu kigo gishya.


Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 26/01/2018
  • Hashize 6 years