Menya byinshi ku rupfu rw’Umugabekazi Murorunkwere Nyina wa Rwabugili

  • admin
  • 29/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ubushakashatsi buvuga cyane ku mateka y’umwami Kigeli IV Rwabugili, umwe mu bami bavugwaho ibikorwa bitandukanye mu mateka y’igihugu cy’u Rwanda wazengereje amahanga kakahava ! Buvuga amabyiruka ye, bwerekana amatwara yo gukunda intambara yanaranze uyu mwami mu bwana bwe.Ubushakashatsi buri iyi nyandiko ,ni ubugaragza urupfu rw’Umugabekazi Murorunkwere Nyina wa Rwabugili. Ikigamijwe muri ibi byose ni ukureba mu by’ukuri imvano y’intambara yo ku Rucunshu yakurikiye itanga ry’uyu mwami.

Twahisemo kureba imishyingirirwe y’uyu mwami na cyane ko imwe mu ntandaro y’intambara yo ku Rucunshu ishingiye ku iyimikwa ry’umwami Mibambwe Rutalindwa n’umugabekazi w’umutsindirano Nyiramibambwe Kanjogera.

Kigeli wa IV Rwabugili yarongoye umugore wa mbere ariwe Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa, Baryinyonza na Karara.Yamurongoye ageze mu kigero cy’imyaka nka 20, nyuma y’irimburwa rya Rugereka n’Abagereka(abega bakomoka kuri Rugereka rwa Byavu).

Rugereka uyu yari murumuna wa Nyarwaya Urutesi watwaraga imvejuru n’impamakwica (yose yari imitwe y’ingabo) akaba yari umutoni wa Nyiramavugo ndetse n’umukwe w’i bwami. Yahitanywe n’umwami Mutara Rwogera, se wa Kigeli IV Rwabugili, amuziza agasuzuguro k’akizerabuhake ngo yari asigaranye, maze ibye bigabana mwene nyina Rugereka.

Mu itanga rya Rwogera havuzwe ko arozwe indwara y’ igituntu, maze hatungwa agatoki Rugereka kuba nyirabayazana w’urwo rupfu ngo agamije guhorera umuvandimwe we Nyarwaya Urutesi. Ibyo byatumye Nyirakigeli Murorunkwere wari wimanye n’umuhungu we Kigeli IV Rwabugili batera Rugereka n’ingabo ze bakabarimburira ku Rwesero rwa Nyanza( i Nyabisinduku ku gasozi kahoze kubatseho urukiko).

Benshi mu bagore Rwabugili yarongoye usanga ari abakonokazi. Ibi byatera umuntu kwibaza impamvu yateye uyu mwami kwibanda mu bwoko bumwe kandi ataribwo bwonyine bw’ibibanda(ubwoko bwabyaraga abagabekazi). Ibi byose ngo byari imigambi y’umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere nyina wa Rwabugili.

Nyirakigeri Murorunkwere wari umukonokazi yashakaga gushyingira umuhungu we abakonokazi kugira ngo ubwoko bw’abakonokazi bazahame ku bugabekazi igihe kirekire. Uwabimburiye abandi kugera ku gisasiro cy’umwami ni mubyara wa Rwabugili, Nyiraburunga akaba nyina wa Mibambwe Rutalindwa.Uyu yamwambuye Gacinya ka Rwabika wari waramurongoye mbere ndetse anatahana i bwami abana yabyaranye na Gacinya. Ibi bituma benshi banahamya ko Rutalindwa atari uwa Rwabugili.

Mu bandi yarongoye twavuga nka Nyiramparaye murumuna wa Nyiraburunga, nawe yambuye Ruhanga rwa Muvubyi. Nyuma yarongoye n’abandi bakonokazi nka Nyiramarora,Kagoyire n’abandi.

Imigambi ya Murorunkwere yaramupfubanye

Nyirakigeri Murorunkwere washakaga ko abakonokazi baregama ku ngoma yaje guhura n’amakozere ndetse anabigwamo. Ibi ngo byaturutse kuri Nkoronko wahoze ari umugabo we mbere y’uko Mutara Rwogera amusumbakaza (gusumbakaza=kurongora umugore wigeze umugabo).

Mbere y’igitero cya Mirama cyagabwe na Rwabugili agamije kunyaga inka z’abanyankole, bamwe mu bahima bigiriye inama yo kuyoboka umwami w’u Rwanda batinya icyo gitero cyariho gihwihwiswa.

Urugero ni umuhima Gasilibobo na bamwe muri bene wabo barabukiye Rwabugili inka z’inzirungu mirongo itatu ngo azabarengere igihe cy’igitero.

Benshi mu b’i bwami bifuje kugabana izo nka kuko ngo zari nziza cyane. Nkoronko nawe yari muri abo nyamara ntiyazihabwa, kuko zagabanye Seruteganya rwa Kivura azihawe na Murorunkwere wari waramutonesheje. Ibyo byatumye Nkoronko yanga Seruteganya maze asigara ashaka icyamukoraho n’ubwo atariwe watumye ataziturirwa (ataragizwa izo nka).

Nkoronko yahimbiye ikinyoma Seruteganya agira ngo amwicishe maze akwiza hose ko uyu mugabo asambana n’umugabekazi Murorunkwere. Ibi Nkoronko yabifashijwemo n’abagore ba Rwabugili na basaza babo.Nyamara ntibibutse ko mukuvumbika Seruteganya mu muriro n’umugabekazi yabigenderamo.Gusa icyo kinyoma umwami Kigeli wa IV Rwabugili wakundaga nyina cyane yabanje kucyirengagiza.

Abarezi ba Seruteganya ntibacitse intege kuko bahise bashaka ikintu cyatuma Rwabugili amutanga byanze bikunze. Nta kindi cyari gisigaye uretse gukwiza ikindi kinyoma ko umugabekazi Murorunkwere atwite inda ya Seruteganya.

Iyo inzoka yizingiye ku gisabo bigenda bite?

Iri ni ihurizo Rwabugili yaburiye igisubizo akimara kubwirwa ko nyina Murorunkwere yaba atwite indaro ya Seruteganya.Ubwo yibazaga niba azatanga Seruteganya (inzoka) agasiga nyina(igisabo) cyangwa azabanyonga bose. Mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo yitabaje abasheshe akanguhe barimo Remera, Rutuganshuro na Rwakagara.

Babiri ba mbere bahisemo kwica iyo nyamaswa n’igisabo kikameneka naho undi avuga ko wayikanga ikavaho maze ukayica utamennye igisabo yari yizingiyeho.

Rwabugili yatumye abajya kumusuzumira koko niba nyina atwite.Umutware wabo yabaye Nkoronko. Uyu ngo yagombaga kumusaba kwiyambura maze agasuzuma ko atwite. Rwabugili yamushinze ibi kuko ari we washoboraga kureba ubwambure bw’umugabekazi na cyane ko yari yarigeze kuba umugore we, mbere y’uko asumbakazwa na Mutara Rwogera. Rwabugili ntiyari azi ko icyo kinyoma gituruka kuri Nkoronko. Birumvikana ko Nkoronko nta kindi yari gukora atari ugusoza umugambi we ashimangira ko Murorunkwere atwite!

Rwabugili yasabye ko nibasanga inkuru ari impamo bazaboha Seruteganya n’abe ariko bakirinda imirwano kugira ngo Murorunkwere atabigwamo.Iryo tegeko ntiryakurikijwe kuko abari bateye kwa Seruteganya bahisemo kurwana nawe ngo agwe mu rugamba, bityo Murorunkwere ntazamenye uwamwishe.Batinyaga ko yakwihorera aramutse amenye uwishe umugaragu we Seruteganya.

Urugamba rwo gufata Seruteganya ntirwahiriye Nkoronko kuko mu gihe yashakaga gufata mpiri Murorunkwere, yohereje abagabo batatu bo kumuzana maze abari barinze Murorunkwere bakabica ndetse bakica n’umugabekazi, hanyuma nabo bakitwikira mu nzu.

Urupfu rwa Murorunkwere rwababaje Rwabugili ku buryo ngo yamaze igihe yigunze kugeza ubwo Rwingondo wari umuja wa Nyirakigeri Murorunkwere ameneye ibanga Rwabugili ko nyina atari atwite. Rwabugili nawe ubwe yohereje abagore b’abiringirwa bo gusuzuma umurambo wa Murorunkwere basanga cyari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ibi byatumye Rwabugili abona ko nyina arenganye ndetse ko na Seruteganya yari umwere. Byatumye kandi abona ko abo bari kumwe mu buyobozi ndetse na bamwe mu bakoye ari abanzi be maze yiyemeza guhorera nyina.

Yatangiye iperereza ku bagize uruhare muri ibi byose maze atangira kwica uwo ariwe wese mu bahamije ikinyoma cyatwaye ubuzima bwa nyina kugeza kuri nyirukugihimba ariwe Nkoronko.

Ni muri iyo nkubiri yo guhorera Murorunkwere abagore batatu ba Rwabugili batanzwe bakicwa barimo na Nyiraburunga nyina wa Rutalindwa, maze mu iyimikwa rye akimana n’umugabekazi utari nyina. Uwo nta wundi ni umwegakazi Nyiramibambwe Kanjogera

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 29/08/2020
  • Hashize 4 years