Menya byinshi ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda

  • admin
  • 28/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Itariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990, ingabo zari iza FPR, APR, zateyeho kugeza ku ntsinzi, zihagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi.


Perezida Kagame m’urugamba rwo kubohoza U Rwanda

Mu mwaka wa 1990

Tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.

APR, ishami rya gisirikare rya (…)


Intwari Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema niwe watangije Urugamba

Itariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye ku ya 1 Ukwakira 1990, ingabo zari iza FPR, APR, zateyeho kugeza ku ntsinzi, zihagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka wa 1990

Tariki ya 1 Ukwakira, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.

APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ku ikubitiro ryari riyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru rugamba. Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.

Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, yagize ati “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye ikomeye … kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye.

Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigyema wishwe arasiwe i Nyabwishongwezi nkuko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990. Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga”(ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).

Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, ku wa 20 Ukwakira 1990, Perezida Paul Kagame wari Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.

Tariki ya 4 Ukwakira : Ingabo z’Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n’ingabo za RPA batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yavuze ko Inkontanyi zateye umujyi wa Kigali. Yahise ifunga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi b’abanyapolitiki benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Tariki ya 5 Ukwakira: Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abaturutse muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yitwaga Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Tariki ya 6 ni ya 7: Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira : Nyuma y’isibaniro ry’Inkotanyi i Kagitumba, ingabo za FAR(Force d’ Armé Rwandaise zariho icyo gihe ) zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Tariki ya 11 kugera kuri 13 Ukwakira: Mu Rwanda hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari Komini Kibilira ku Kibuye.

Tariki ya 23 Ukwakira: I Ryabega habereye urupfu rwa bamwe mu basirikare bakomeye mu Nkotanyi aribo : Major Bunyenyezi na Major Bayingana,baguye mu mutego wa FAR.

Ku wa 1 Ugushyingo 1990: Hatangiye intambara yo mu ishyamba, ndetse ku itariki ya 3 ugushyingo 1990 Inkotanyi zifata umuhanda ujya Katuna

Tariki ya 13 Ugushyingo: Habyarimana wari perezida yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Mu mwaka wa 1991

Tariki ya 3 Mutarama: APR-Inkontanyi yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za FAR.

Ku ya 7 Mutarama: Abanyarwanda benshi bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyiso by’Inkontanyi.

Tariki 23 Mutarama: APR yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n’imfungwa, iyi gereza byavuzwe ko ishaka kugirwa ahantu h’amateka mu Rwanda.

Kuri iyi tariki habayeho guhagarika intambara, hashyirwaho GOM (Umutwe w’indorerezi w’abasirikari wari uhuje Inkotanyi na FAR).

Mu mpera za Mutarama kugera ntangiriro za Werurwe , hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya 500 n’igihumbi.

Kuwa 16 nzeri 1991: habayeho imishyikirano ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi ibera mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa Nsele-Gbadolite.

Mu mwaka wa 1992

Muri Werurwe, hashinzwe ishyaka rya CDR, hicwa Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi : Igitero gikomeye cya RPA cyafashe amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama : Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Mu Gushyingo : Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.

Mu mwaka wa 1993

Ku itariki ya 8 Gashyantare: RPA yigaruriye igice kinini cy’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo n’ubuyobozi bwari buriho.

Ku itariki ya 8 Werurwe: Hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Ku itariki ya 7 Mata: Guverinoma ya Habyarimana yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

Kanama : Hatangiye Radio RTLM yacishagaho ibiganiro byahamagariraga Abanyarwanda kwicana, Abahutu kwica Abatutsi.

Tariki ya 4 Kanama: RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha,Guverinoma yari iriho yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza: Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA zageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha, izi ngabo zamazemo igihe.

Mu mwaka wa 1994

Tariki ya 6 Mata: Indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanuwe saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’), ubwo yagarukaga i Kigali igiye kugera ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, apfana na Ntaryamira Cyprien wari perezida w’u Burundi bari mu ndege imwe bavuye I Dar-es-Salaam muri Tanzaniya hari habereye inama y’Akarere.

Ku ya 7 Mata: Minisitiri w’Intebe muri leta ya Habyarimana, Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga barishwe ndetse n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.

Iki gihe Jenoside yahise ishyirwa mu bikorwa mu bice bya Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Ku ya 8 Mata: Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Tariki ya 14 Mata: U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza kuwa 20 uwa nyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Ku itariki ya 18 Mata: RPA yashenye ahari radiyo RTLM yashinjwaga kwirakwiza y’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.

Ku ya 19 Mata, i Butare aho Perezida Sindikubwabo Theodore wasimbuye perezida Habyarimana, avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.

Ku ya 21 Mata: RPA yabohoye Byumba.

Tariki ya 21 na 22 Mata: Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu mwanzuro wako wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270.

Ku itariki ya 30 Mata:RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzaniya.

Tariki ya 16 Gicurasi: RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku ya 22 Gicurasi : RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali

n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Tariki ya 29 Gicurasi: RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.

Ku ya 2 Kamena: RPA yabohoye Kabgayi, ikiza abahigwaga bari baraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahahungiye kuko bari bizeye ko Imana yahoo bajyaga birahira yari kubarengera.

Ku itariki ya 13 Kamena: RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena: Umwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu gice cyiswe “Zone Turquoise”.

Ku itariki ya 28, i Genève mu Busuwisi , Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo gukorerwa Jenoside y’Abatutsi.

Tariki ya 4 Nyakanga, RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3 uko kwezi, . Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zayire.

Ku wa 14 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

Ku ya 17 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Ku itariki ya 19 Nyakanga: Hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi nibyo bikorwa bitandukanye by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.


Perezida Kagame abwira abasirikare ngo batabare

Nubwo uru rugamba rwatangiriye i Kagitumba, hari n’ibindi bice by’igihugu byafashije Inkotanyi kuhatura ngo zitegure urugamba neza rwanazigejeje ku ntsinzi nyayo.

Hamwe muri ho ni ku Murindi wa Byumba mu karere Ka Gicumbi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO Y’INKOTANYI BITA TWAJE INKATANYI Z’ AMARERE




Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/06/2016
  • Hashize 8 years